
Mu rwego rwo gusabana no kwizihiza umunsi w’umurimo, mu karere ka Rwamagana guhera ku i saa ine z’amanywa habereye umukino wahuje Police y’i Rwamagana, n’abakozi b’intara bafatanyije n’abakozi b’Akarere ka Rwamagana, umukino uza kurangira Police ikorera i Rwamagana yihereranye abakozi b’Intara ibatsinda ibitego 4-0.


Nyuma y’uyu mukino, Guverineri w’intara y’iburasirazuba Kazaire Judith yabwiye abitabiriye uyu mukino ko impamvu abakozi b’intara n’akarere batabashije gutsinda igitego na kimwe ari ukubera imyitozo mike, avuga ko bagiye gukaza imyitozo ku buryo mu mukino utaha bazaba bahagaze neza.

Yagize ati" Uyu wari umukino wo mu rwego rw’ubusabane tunazirikana akazi kacu ka buri munsi, gusa n’ubwo ikipe y’abakozi b’Intara yatsinzwe, ubu igiye gukaza imyitozo ku buryo ubutaha ari twe tuzegukana intsinzi, n’ubwo nta gitego na kimwe babashije gutsinda umukino nk’uyu wongera ubucuti n’imikoranire myiza”


Ukuriye Polisi mu ntara y’i Burasirazuba ACP Rutaganira Dismas nawe yishimiye intsinzi ariko atangaza ko ikigenderewe kwari ukugirana ubusabane n’abo bafatanije umurimo, anatangaza ko gukina umukino wa gicuti abibonamo n’ubundi gufatanya umurimo kuko gukina umupira w’amaguru nabyo ari umurimo ukomeye.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|