Nk’uko byasobanuwe n’impande zombie zirebwa n’aya masezerano yatangiye muri Werurwe 2017, ikipe ya Bugesera izahabwa inkunga ifite agaciro ka Milioni 20, agabanyije mu byiciro bibiri, aho igice kimwe kigizwe na Milioni 7 zigenewe imyambaro y’ikipe ibiri ndetse n’inkweto zo gukinana.

Igice cya kabiri kikaba kigizwe na Milioni 13 zizajya zifasha ikipe mu buzima bwa buri mu nsi harimo ibijyanye n’ingendo, agahimbazamusyi k’abatoza n’abakinnyi, ndetse na Milioni imwe n’ibihumbi 400 ahabwa iyi kipe buri kwezi kuva muri Werurwe kuzageza muri Nyakanga 2017



Umuyobozi w’ikipe ya Bugesera Gahigi yatangaje ko iyi nkunga ije kunganira iyi kipe yabo mu ntego bihaye yo kurangiza iyi Shampiona mu makipe atanu ya mbere, ndetse no kuzitwara neza mu gikombe cy’Amahoro.


Nshimiyimana Didace uyobora iyi Sosiyete ya Excel Energy icuruza ibikomoka kuri Peteroli, yatangaje koi bi babikoze muri gahunda bihaye yo kugira igikorwa cy’iterambere bafasha mu turere bakoreramo, by’umwihariko muri Bugesera akaba ari naho bashyize Sitasiyo ya essence bwa mbere mu Rwanda kuva batangira kuhakorera muri 2015

“Dusanzwe dufite ibikorwa by’iterambere dukorera ho dukorera, haba mu buzima ndetse n’ibindi, Bugesera nk’akarere twatangiriyemo Sitasiyo ya Essence, twifuje gukorana nabo by’umwihariko muri Siporo tugatera inkunga ikipe yabo”
Iyi kipe ya Bugesera yiyongereye ku makipe make yo mu Rwanda yambara imyenda iriho abaterankunga, harimo ikipe ya Rayon Sports, Mukura Vs, Amagaju Fc.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Congs ku ikipe yacu. Natwe abafana ntituzayiva inyuma