Nyuma y’iminsi mike agizwe umutoza w’Amavubi, Umudage Antoine Hey amaze iminsi areba imikino itandukanye ya Shampiona y’u Rwanda, aho agenda areba abakinnyi ashobora kuzahamagara.

Umutoza Antoine Hey umaze iminsi akurikira imikino ya Shampiona itandukanye
Kugeza ubu amakuru agera kuri Kigali Today ni uko Antoine Hey agiye guhamagara abakinnyi 42 bakamara iminsi ibiri bakora igeragezwa rijyanye no gusuzuma urwego rw’imbaraga z’aba bakinnyi kuva taliki ya 04 Gicurasi.

Aha naho yari yerekeje i Nyamata, akurikira umukino wa Bugesera na Rayon Sports
Nyuma hakazakurikiraho gutoranya muri abo bakinnyi abazahamagarwa bagatangira kwitegura imikino mpuzamahanga u Rwanda rufite guhera muri Kamena 2016 harimo gushaka itike ya CHAN ndetse n’igikombe cy’Afurika (CAN).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|