Abakora imigongo, uduseke barashaka ubarengera ku isoko ry’Ubushinwa ryigana ibihangano byabo
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, babwiye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ko abanyabugeni bahangayiksihijwe n’ibihangano byabo byiganwa. bigakorwa kandi bigacuruzwa n’abashinwa ku masoko atandukanye.
Iki kibazo, Minisitiri Sebahizi yacyumvise, ariko yereka abadepite aha harimo akazi kenshi, kandi gahenze ko kubihagarika.
Icyo avuga, nuko "ushaka guhagarika igihangano cye ngo kitiganwa, agomba kucyandikisha ku isoko gicuruzwaho n’abo bakiganye. Aha rero, byasaba kujya kucyandikisha mu Bushinwa, kandi birahenda cyane."
Icyakora, Minisitiri yavuze ko kwandikisha igihangano mu Karere u Rwanda rurimo byo biroroshye kubera amategeko agenda isoko ry’Akarere.
No kwandikisha igihangano muri Afurika na byo ngo birashoboka kubera AfCFTA, isoko rusange rya Afurika.
Yagize ati "No mu Bushinwa byashoboka, ariko ibyo byasaba ko abahanzi bishyira hamwe, bigakorerwa hamwe kuko birahenze. Ni ngombwa kureba ahacururizwa igihangano ushaka guhagarikisha, ukaba ari ho ujya kucyandikisha."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|