REG na Patriots ziracakirana zihatanira kuyobora Shampiona y’u Rwanda
Patriots na REG zikurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona ya Basketball mu Rwanda, ziraza guhura kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2017, kuri Petit Stade Amahoro.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, abakunzi b’umukino wa Basketball baraza kongera kuryoherwa, aho baza kuba bareba umukino ukomeye uza guhuza ikipe ya Patriots iyoboye urutonde rwa Shampiona n’amanota 23 mu mikino 12 na REG ya kabiri ifite amanota 21 mu mikino 11, uwo mukino uraba Saa tatu z’ijoro muri Petit Stade Amahoro.

Ni abahe bakinnyi bo guhanga amaso kuri uyu mukino?
Muri Patriots......
Kaje Elie,, uyu mukinnyi mu mpera z’icyumweru gishize yatsinze amanota 23 ubwo bahuraga na IPRC Kigali.
Hakizimana Lionnel wahoze akina mu ikipe ya ESPOIR, ni umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu igihe kinini akaba anazwiho gutsinda amanota atatu icyarimwe.
Mugabe arstide nawe ni umwe mu bakinnyi b’inararibonye mu mukino wa Basketball mu Rwanda usibye kuba atsinda amanota menshi, ariko azwiho no gutanga imipira ivamo ibitego, akaba kandi ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu.
Muri Patriots kandi harimo abakinnyi bahagaze neza nka Nkurunziza Chris Walter na Sagamba Sedar na Sunny Niyomugabo
Muri REG BBC .....
Kami Kabange: uyu musore wari umaze iminsi akina muri Shampiona ya Uganda, ni we mukinnyi watsinze amanota menshi mu mpera z’icyumweru gishize, aho yatsinze amanota 42 ubwo bakinaga na Rusizi, uyu nawe akinira ikipe y’igihugu.
Kubwimana Kazingufu Ali, nawe ni umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga bwinshi mu gutanga imipira ivamo ibitego kandi ikagera ku bo ayihaye, akaba anazwiho kuba azi gusimbuka cyane.
Iyi kipe kandi ibarizwamo abandi basore b’abahanga nka Gatoto Regis, Olivier Muhizi, na Patrick Nshizirungu.
Usibye uyu mukino kandi, ku i Saa moya z’ijoro haraza kubanza umukino uza guhuza ikipe ya Espoir iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 21 mu mikino 12 ndetse na APR ya 5 n’amanota 17 mu mikino 11.

Uko imikino uteganijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Ku wa gatanu, taliki 28/04/2017
19.00 - ESPOIR BBC vs APR BBC
21.00 - PATRIOTS BBC vs REG BBC
Ku wa Gatandatu, taliki 29/04/2017
14.00 - THE HOOPS Rwa vs APR BBC (Abagore)
16.00 - IPRC-Kigali BBC vs CSK BBC
Urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona

Ohereza igitekerezo
|
congruation mukomereze aho mbarinyuma banyarwanda bacu