Kuri iki Cyumweru amakipe ari mu myanya ya nyuma amwe yakomeje gusatirana mu manota, aho by’umwihariko ikipe ya Kiyovu SPorts nyuma y’igihe idatsinda yongeye kubona amanota atatu, bishyira igitutu ku makipe ayiri imbere.

Usibye ikipe ya Pepiniere bisa nk’aho yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, andi makipe, andi makipe arimo Marines, Gicumbi, Kiyovu, Amagaju, n’Amagaju akomeje kwegerana mu manota aho isaha iyo ariyo yose iyarangara yakwisanga mu murongo utukura, mu gihe n’amakipe nka Sunrise, Kirehe na Mukura nazo zirangaye amakipe aziri inyuma yazicaho.

Uko amakipe ari mu myanya ya nyuma akurikirana
9 Mukura, amanota 29 mu mikino 24
10 Kirehe Fc, amanota 28 mu mikino 25
11 Sunrise, amanota 27 mu mikino 25
12 Amagaju, amanota 26 mu mikino 25
13 Kiyovu, amanota 25 mikino 25
14 Marines, amanota 23 mu mikino 25
15 Gicumbi, amanota 21 mu mikino 24
Uko imikino yose y’umunsi wa 25 yagenze
ku wa Gatandatu taliki 29/04/2017
AS Kigali 2-1 Pepiniere Fc
Gicumbi Fc 1-0 Amagaju Fc
Espoir Fc 0-0 Etincelles Fc
Musanze Fc 0-1 Rayon Sports
Ku Cyumweru taliki 30/04/2017
Mukura VS 2-1 Bugesera
Sunrise Fc 1-2 SC Kiyovu
Police Fc 1-1 APR Fc
Kirehe Fc 1-2 Marines Fc
National Football League
Ohereza igitekerezo
|