Tidiane Kone yafashije Rayon Sports kwikura i Musanze
Mu mukino wari utegerejwe n’abantu benshi, wahuje amakipe yari afite icyo ahatanira buri umwe ku giti cye, gusa waje kurangira ikipe ya Rayon Sports ishimishije abafana bayo bari benshi cyane I Musanze, maze itsida igitego kimwe cyatsinzwe na Tidiane Kone ku mupira yari ahawe na Nshuti Dominique Savio.












Gicumbi yatsinze Amagaju 1-0
Mu mukino wabereye kuri Stade ya Gicumbi, ikipe y’Amagaju ntiyahiriwe n’urugendo, aho yaje gutsindwa igitego hakiri kare ku munota wa 19 gitsinzwe na Harerimana Obed, kuri koruneri yari itewe na Muhumure Omar uzwi ku izina rya Figo.







Ikipe ya As Kigali yatsinze iya Pepiniere ibitego 2-1 mu umukino wabereye kuri Stade ya Kigal,i aho ku munota wa 5 gusa Cyubahiro Janvier wa As Kigali yabonaga igitego cya mbere, cyishyurwa na Habamahoro Vincent wa Pepiniere ku munota wa 7 w’igice cya mbere, ku munota wa 43 Cyubahiro yongeye gutsinda igitego cya 2, maze igice cya mbere kirangira ari 2-1 ari nako umukino warangiye kuko nta cyahindutse mu gice cya 2.






Uko imikino yagenze kuri uyu wa Gatandatu taliki 29/04/2017
AS Kigali 2-1 Pepiniere Fc
Gicumbi Fc 1-0 Amagaju Fc
Espoir Fc 0-0 Etincelles Fc
Musanze Fc 0-1 Rayon Sports
Imikino iteganyijwe kuri iki cyumweru taliki 30/04/2017
Mukura VS vs Bugesera Fc (Stade Huye, 15:30)
Sunrise Fc vs SC Kiyovu (Nyagatare, 15:30)
Police Fc vs APR Fc (Kicukiro, 15:30)
Kirehe Fc vs Marines Fc (Kirehe, 15:30)
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
byiza cyane kuri rayon sport
mwambwiye kuri APR
ubuse apr niremerako igikombe ari icya rayon ? apr muravuga iki ayinya ayinya muraseba hubwo muhagarare mwirebere rayon sipots sha . ikipe
hhhh ari APR NA rayon spor niyihe ifite ibikombe byinshi