Ku i Saa tatu n’iminota itanu z’ijoro ni bwo ikipe ya Rivers United yari igeze ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho ije gukina umukino wo kwishura wa 1/16 n’ikipe ya Rayon Sports, aho umukino ubanza iyi kipe yo muri Nigeria yari yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0.


Iyi kipe ariko ntiyaziye rimwe yose, kuko yari yabanje kohereza intumwa mbere zagombaga kuyitegurira urugendo, gusa babanje kubeshya Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ko ikipe icumbitse muri Radison Blu Hotel, mu gihe ahubwo yari icumbitse muri Hotel iherereye Sonatubes.

Iyi hotel bavugaga ko bacumbitsemo, iherereye muri Kigali Convention Center, imwe mu nyubako zihenze muri Afurika y’i Burasirazuba, ikba izwiho no kwakira inama mpuzamahanga zikomeye zibera mu Rwanda.
Aha niho bavugaga ko bacumbitse



N’ubwo babeshye aho bacumbitse, FERWAFA yabijeje ko bazakirwa neza ..
Ubwo Ferwafa yatangazaga ko iyi kipe igera mu Rwanda kuri Twitter, bamwe mu bafana bayo basabaga ko yazakirwa neza cyane ko iyi kipe ubwo iheruka muri Sudani yakiriwe nabi, gusa FERWAFA yabasubije ko u Rwanda ari igihugu cy’amahoro gisanzwe cyakira abashyitsi bose neza kandi bagacungirwa umutekano.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|