Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yari amaze gusezerera ikipe ya Rwamagana City ku bitego 5 ku busa mu mikino yombi ya 1/16 mu gikombe cy’Amahoro.

Umutoza Cassa Mbungo Andre wigeze gutwara igikombe cy’amahoro ari kumwe na AS Kigali ndetse na Police FC, yizera ko ku bubasha bw’Imana no muri Sunrise ashobora kugiterura.
Ati “ Ni umusozi muremure ariko nizera Imana, hamwe n’Imana byose birashoboka, umuntu byamunanira ariko Imana ntinanirwa, ibyo yankoreye mu myaka ishize n’ubu yabikora ikabikorera i Nyagatare. Byaba ari ishimwe kuri jye ntwaranye n’aba basore igikombe.”

Kugira ngo azabigereho ariko umutoza Cassa mbungo Andre yemeza ko bisaba gukora cyane rimwe na rimwe abakinnyi be akabasaba ibyo batanafite.
Yemeza ko ikipe yasanze iri ku rwego rwo hasi buri wese akina ibye badakina nk’ikipe, ariko kuri ubu ngo arashakisha uburyo bahuza umukino bagakina nk’ikipe kandi ngo birimo kuza kuri bamwe na bamwe.
Ati “ Hasigaye guhuza umukino tugakina nk’ikipe, tukugarira neza tukanasatirira rimwe nk’ikipe. Haracyari akazi kenshi kandi katoroshye, hari ibyo nshobora kuzabasaba badashoboye ariko nzakomeza kubashakamo icyatuma dukina dutsinda.”
Muri 1/8 ikipe ya Sunrise yatomboye APR FC, umukino ubanza ukazabera i Nyagatare tariki ya 10 Gicurasi 2017, naho uwo kwishyura ukazabera kuri Stade Amahoro tariki ya 13 Gicurasi 2017.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Asante kururiya watanze igitecyerezo bwambwerevurumuntu wumugabo turagushimiye nb bamenye vkimana yanga icysha itanga umunyabyaha sanirase ntiyagirwatwara niyo yigumira irwamagana murakoze
Umutoza aransekeje.Ngo kubw’Imana yizera kuzatwara igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka.Abantu benshi bakeka ko imana yivanga mu bintu byose.Ntabwo ari byo.None se ko Real Madrid na Barcelona bahora ari abambere muli gihe,biterwa n’imana,cyangwa ni UBUHANGA bw’abakinnyi?Amakipi yo muli Afrika,niyo asenga cyane.Nyamara ahora atsindwa!!!Umutoza Baptiste Kayiranga,buri gihe asengera ikipe iyo bagiye gukina.Nyamara buri gihe aratsindwa!!
Niba RONALDO atsinda ibitego,ntabwo ari imana ibitera.
Reka mbahe impamvu ishingiye kuli BIBLE.Muli Yohana 9:31,havuga ko imana itumva abanyabyaha banga kwihana.Twese tuzi ko kuva kera,RONALDO aryamana n’abakobwa banyuranye.N’abandi bakinnyi benshi,barasambana cyane.Dukurikije Bible,ntabwo imana ishobora kumva amasengesho yabo.
Ntabwo imana yivanga mu mupira.Gusenga ngo utsinde,uba uta igihe.
YESU yasize adusabye gusengera ibintu 3:Kweza izina ry’imana yitwa Yehova,gusaba ko ubwami bwayo buza no gukora icyo ishaka.Amasengesho yose yo gushaka gutsinda mu mupira,gusaba ubukire,etc...imana ntiyumva,kuko aba ari selfish.Nta na rimwe YESU cyangwa Abigishwa be basabaga ubukire.Ahubwo basabaga ko imana ibafasha ngo babwirize cyane.Baliya bakinnyi basenga,usanga batita ku bintu by’imana,ahubwo bakora ibyo imana yanga,cyane cyane kuryamana n’abakobwa.
Amen!!! Uri umuntu w’umugabo abasenga n’abadasenga bumve iyo nama n’ingirakamaro.