Masudi wa Rayon yahagaritswe azira kutagirwa inama no kutumva bagenzi be
Umutoza wa Rayon Sports Masudi Juma yahagaritswe azira kuba akora ibyo yishakiye ndetse no kutumva bagenzi be bafatanya gutoza Rayon Sports nk’uko abayobozi b’iyi kipe babitangaje
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ni bwo ikipe ya Rayon Sports yahagaritse umutoza Masudi Juma azira kuba ataritwaye neza mu mikino nyafurika iyi kipe ya Rayon Sports yashoboraga kuyiha amahirwe yo gukora yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda ikoze amateka yo kugera mu matsinda.

Rayon Sports bati ni akanyafu tugenda dukubita abitwara nabi
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Gakwaya Olivier, Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko uyu mutoza bamuhagaritse imikino ibiri, akazagaruka ku wa mbere mu kazi, aho ashinjwa kutumva inama z’abo bakorana.
Yagize ati "Twamuhagaritse icyumweru kimwe azagaruka ku wa mbere, ikiriho gikomeye ntabwo agirwa inama, aba ashaka gukora ibye wenyine na bagenzi be bafatanya gutoza ntabwo abumva, iyo hari ibikubiye mu masezerano utubahirije hari ibiba biri gupfa, niba hari abo mugomba gufatanya ntimufatanye biba ari ikosa, iyo aza kuba adakeneye abo bakorana aba yarabitubwiye ko atabakeneye"

"Umuntu umwe si kamara kandi umutwe umwe ntiwigira inama, ashobora kuba atanahari kubera impamvu zitari izatumye tumuhagarika, ibi tubikora kugira ngo dutunganye neza gahunda ziri imbere, twari muri gahunda yo kugera mu matsinda ariko ntibyashobotse, dufite ibindi imbere bigomba gutegurwa neza, tubirekeye gutya bishobora kugira izindi ngaruka, ni akanyafu kagenda gakubitwa abantu kugira ngo tubashe kubaka neza ibiri imbere"
Twagerageje kuvugana n’umutoza Masudi Juma ngo atubwire impamvu yatumye ahagarikwa muri Rayon Sports, ariko ubwo twahamagaraga numero ye igendanwa twitabwa n’umuntu watubwiye ko atari Masudi ariko ari inshuti ye magara, gusa atwemerera ko ibaruwa imuhagarika Masudi yamaze kuyibona

Kuri uyu wa kabiri ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wo kwishyura mu gikombe cy’amahoro n’ikipe ya Rugende bari batsinze ibitego 9-0 mu mukino ubanza, umukino Masudi Juma wakoresheje imyitozo yo kuri uyu wa mbere ataza kugaragaramo.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Masudi gupanga team byaramunaniye. Shasir, Savio, Sefu, bagomba kuba muri equipe de base . Tuba twaratsinze. Imana ishimwe.
umuntu wamuhaye contract yi myaka itatu akagura ibyo bigabo bitazi no gufunga umupira.abifite inyungu cg ni ubwenge buke mu by a ruhago abo ba nyamali bagende hakoreshwe mugenyi pierrot na chasir nkabanyamahanga nabo bana bigaragaze ba muhire na nova kandibarabarusha nibareke kutubera umuzigo dore ko banaremereye simpanura aliko ntiwapanga i team kuliya ntacyibyihishe inyuma ba rayon mubane na nyagasani
Muve muri ayo mafuti ahubwo muhatanire gutwara championnat, igikombe cy’amahoro kandi mugure ba Rutahizamu bafatika bazi gutsinda.Tuzabivuga tugeze ryari ?Ese mwe mureba he, kuki mutabibona ?Turashaka Rayon sports ikomeye, nimureke kuyangiza, niba mutabishoboye mureke abandi babikore barahari!
Ni ukwisenyeraho nk’impene! Uyu ni wo mwanzuro wizwe neza, wasesenguwe neza koko?! Ese Masudi n’ubwo yagira choix mbi zamubazwa we ubwe agahorwa resultats, kuko ahawe inama (n’abatamurusha) yakazemeye cg akazanga. ESE ubundi Lomami ufite mwene wabo waje guhemberwa kotsa ibigori yanajya mu kibuga akirirwa agihamirizamo ni we uzamuha inama nyazo?! Buyobozi, ntimukisemere, kuko mugize ubuyobozi bwiza hagati yanyu, n’ibyemezo byaborohera kandi bikatunyura.