Uko imikino imwe n’imwe yagenze
APR Fc yasezereye ikipe ya Vision, gusa Vision yigarurira imitima y’abafana babarirwa ku ntoki bari kuri stade Amahoro
Mu mukino wabaye ukurikira uwahuje Isonga na Musanze kuri Stade Amahoro, ikipe ya APR Fc yari yaratsinze umukino ubanza ibitego 3-0, yongeye gutinda iyi kipe 1-0 ihita inayisezerera, ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent, ku mupira yari ahawe na Mwiseneza Djamar.
Gusa iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri yari ifite abafana benshi muri Stade Amahoro, bitewe n’umupira mwiza bagaragaje wiganjemo amacenga menshi yashimishaga abafana.







Wai Yeka yafashije Musanze gusezerera Isonga
Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro, aho ikipe y’Isonga yari yatsinzwe na Musanze mu mukino ubanza yongeye gutsindwa ibitego 4-1, harimo bitatu bya Wai Yeka ndetse na Niyonkuru Ramadhan uheruka guhamagarwa mu Mavubi.






Police Fc yanyagiye ikipe ya United Stars yari yayihagamye mu mukino ubanza
Kuri Stade ya Kicukiro, ikipe ya Police yanyagiye United Stars mu Kabagari ibitego 5-1, harimo ibitego 3 bya Danny Usengimana, Hegman Ngomirakiza na Mpozembizi Mohamed.
Mpozembizi Mohamed yafunguye amazamu ku munota wa 8, Danny Usengimana yaje kwigaragaza kuri uwo mukino aho yaje kunyeganyeza inshundura inshuro 3 zose ku munota wa 20,58 ndetse na 74. Ngomirakiza Hegman waje usimbura yaje gutsinda igitego cya 5 ku munota wa 78.Igitego rukumbi cya United Stars cyaje kuboneka umukino ugiye kurangira, gitsinzwe na Kayitaba Jean Bosco.
Danny Usengimana yahise yegukana umupira, bagenzi be bawusinyaho ...





Kiyovu yongeye guseka, yibuka uko gutsinda bimera
Nyuma y’igihe itsindwa n’amakipe hafi ya yose muri Shampiona y’u Rwanda, ikipe ya Kiyovu Sports yabashije gusezerera Etoile de l’Est, nyuma yo kuyinyagira ibitego 5-0.
Amagaju yahaye isomo rya ruhago ikipe y’i Rwinkwavu
Mu mukino wabereye kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe, ikipe y’Amagaju yanyagiye ikipe y’Akagera Fc ibitego 8-1, harimo bine bya Amani mugisho ,
Manishimwe Jean de Dieu, Alanga Yenga Joachim, Munezero Dieudonné na Ndizeye Innocent
Sunrise yatsinze Rwamagana 3-0
Uyu mukino wo kwishyura wabereye i Nyagatare, Sunrise yabashije gukomeza itsinze iyi kipe ibitego 3-0, harimo 2 bya Etienne Nguila ukomoka muri Cameroun, ndetse na Niyibizi Vedaste.


Uko imikino yose yagenze (n’igiteranyo cy’ibitego mu mikino ibiri)
Mukura VS 1-0 Intare Fc (5-0)
Sunrise Fc 3-0 Rwamagana City Fc (5-0)
Police Fc 5-1 United Stars (6-1)
Bugesera Fc 3-0 Hope Fc (4-1)
Marines Fc 2-0 Pepiniere Fc (3-0)
Etincelles Fc 0-1 Kirehe Fc (2-1)
SC Kiyovu 5-0 Etoile de l’est (6-1)
Amagaju Fc 8-1 Akagera Fc (10-2)
AS Muhanga 3-0 Vision JN Fc (7-0)
Gicumbi Fc 0-1 Miroplast Fc (2-1)
Isonga Fc 1-4 Musanze (1-7)
APR Fc 1-0 Vision Fc (4-0)
AS Kigali 2-0 Heroes (3-0)
Espoir 3-0 Esperance (Esperence ntiyageze ku kibuga) (7-1)
Bamwe mu bamaze gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’Amahoro
Nahimana Shassir (Rayon Sports), Ibitego 5
Wai Yeka (Musanze), Ibitego 5
Amani Mugisho (Amagaju), Ibitego 5
Nizeyimana Claude (Kiyovu Sports), Ibitego 4
Danny Usengimana (Police Fc), Ibitego 3
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|