Abadepite babajije niba uruganda rw’inyama rutazateza ibisiga ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera

Abadepite babajije Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda niba inganda zose zabangamira umutekano w"ikibuga cy’Indege cya Bugesera zarigijweyo.

Umudepite Bakundufite Christine wabajije iki kibazo, yahereye ku kibazo cy’uruganda rukora ibikomoka ku mpu rwavanywe mu Bugesera, rukaba rugomba kuzubakwa ahandi.

Uru ruganda, ngo rwimuwe kuko byagaragaye ko bishobora kuzateza ibisiga, kandi icyo kikaba gishobora guteza impanuka ku ndege zizakoresha iki kibuga.

Yagize ati "Ese mwaba mwarize neza mureba niba nta zindi nganda zishobora guteza ibibazo ku kibuga cy’indege? Hariya mu Bugesera, hari uruganda rutunganya inyama. Ese urwo rwo ntirwateza ibisiga byabangamira ikibuga cy’indege?"

Minisitiri yavuze ko ikibazo gihari mbere na mbere ni ikijyanye n’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije.

Yavuze ko ibikoreshwa mu nganda z’impu ni uko ibiva mu nganda z’impu ari uburozi. Yavuze ko ubu mu gukemura iki kibazo, bazashyiraho ikitwa tenery park, cyangwa se icyanya cy’inganda z’impu.

Mu Bugesera rero ngo bari babonye aho zashyirwa, ariko ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije basanga bidashoboka.

Agira ati "Nyuma yo kubona Bugesera bidakunze, twashatse ahandi hatatu, ubu tugeze mu Karere ka Gicumbi, kandi nabwo tubonye hari ikibazo twahareka. Icyiza nuko uburyo bwo gushaka iki cyanya ari Leta ibikora, ikazabona gushaka umushoramari tumaze kubona ahantu hakwiriye."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka