Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 arakina na Maroc mu mukino ufungura irushanwa ry’ibihugu by’inshuti za Maroc (“1st Partners Tournament”).
Amasiganwa y’amagare yatangiye mu Rwanda mu myaka y’i 1970 ari amarushamwa y’uturere nyuma aza kubyara irushanwa rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda).
Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana amakuru avuga ko buri mu biganiro n’umukinnyi Hamiss Cedrick wigeze kuyikinira.
Rwemalika Felicitée yahawe igihembo nk’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika mu guteza imbere Siporo y’abagore.
Sogonya Hamissi umutoza wa Kirehe FC, yemeza ko ibihe byiza ikipe ye irimo biva ku mikorere myiza ya Komite nyobozi y’ikipe ikurikirana ubuzima bw’abakinnyi umunsi ku wundi.
Imikino y’umunsi wa kane wa Shampiona y’u Rwanda isize ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiona by’agateganyo, nyuma y’aho Sunrise inganyirije na Pepiniere
Mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa kane wa shampiona, Police Fc yatsinze Gicumbi Fc ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro
Rwasamanzi Yves utoza ikipe ya APR aratangaza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda ya 2016-2017 irimo amakipe akomeye kurenza izindi zo mu myaka 3 ishize.
Kuri uyu wa Gatanu Shampiona y’icyiciro cya mbere irakomeza aho Police Fc iza kwakira Gicumbi, naho Marines ikazakira Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu
Abakinnyi 84 bari mu makipe 17 azakina Tour du Rwanda bamaze gutangazwa mu gihe hasigaye iminsi 9 ngo Tour du Rwanda 2016 itangire
Rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sport Romami André aratangaza ko kuba atarakina umukino n’umwe wa Shampiona uyu mwaka ari uko akina nk’umunyamahanga.
Abakinnyi 26 batarengeje imyaka 20 ni bo bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent ngo bitegure irushanwa rizabera muri Maroc ndetse na COSAFA izabera muri Afurika y’Epfo
Guhera ku wa Gatanu taliki 28 Ukwakira 2016, Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yakomeje isiga Sunrise iyoboye urutonde rw’agateganyo
Ku munsi wa gatatu wa Shampiyona y’umupira w’amaguru, icyiciro cya mbere, ikipe ya Kiyovu Sports yanyagiwe na Gicumbi FC, 4-1, abafana bikoma umutoza.
Nyuma y’iminsi ikibuga cy’ikipe y’Amagaju, Sunrise na Gicumbi Fc bihagaritswe mu kwakira Shampiona, ubu Ferwafa yamaze kwemerera Amagaju na Sunrise kwakirira ku bibuga byayo
Ngarambe Vanilly na Ntungane Emery bakinira ikipe y’igihugu ya Karate, ntiborohewe n’amarushanwa yo ku rwego rw’isi.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi FC butangaza ko bugiye kwandikira FERWAFA bujuririra umwanzuro wafashwe wo kongera kwangirwa gukinira kuri Sitade ya Gicumbi.
Mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 muri Volleyball, u Rwanda kuri uyu wa Kane rurakina na Kenya itsinda ibone itike y’igikombe cy’isi.
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru yashyizwe mu itsinda D mu mikino ya COSAFA yatumiwemo gusimbura Madagascar itazaboneka.
Ubuyobozi bw’ikipe y’Isonga FC buratangaza ko gahunda z’iyi kipe ari ukurera abakinnyi atari uguhangana n’andi makipe.
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere yabaye mu mpera z’icyumwru gishize yasize APR FC na Rayon Sports zinganyije imikino yazo.
Mu isiganwa ryavaga i Rusizi ryerekeza i Huye, Areruya Joseph ukinira Les Amis Sportifs ni we uje ku mwanya wa mbere ku ntera ya 140.7Kms
Imyiteguro ya Tour du Rwanda igeze ku munsi wa kabiri, aho kuri iki cyumweru abakinnyi berekeza Huye bava Rusizi, bakaba bahagurutse ku isaha ya saa tatu z’iki gitondo.
Mu irushanwa ritegura Tour du Rwanda ryabaye kuri uyu wa Gatandatu, Nsengimana Jean Bosco ni we ubaye uwa mbere mu gace ka Karongi-Rusizi (Kivu Belt).
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Tour du Rwanda itangire, amakipe azayitabira ubu akomeje imyiteguro, aho kuri uyu wa Gatandatu hakinwa isiganwa riva Karongi kugera Rusizi, ku Cyumweru hagakinwa iriva Rusizi kugera Huye
Ubuyobozi bw’ikipe y’Iburasirazuba, Sunrise Fc, buratangaza ko muri shampiyona y’umupira w’amaguru ya 2017-2018 bafite intego yo gushaka igikombe.
Abakinnyi ba Musanze FC batunguye abitabiriye umukino wabahuje na Kirehe FC ku ya 16 Ukwakira 2016, binjira mu kibuga banyuze mu myenge y’ibiti by’uruzitiro rugikikije.
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ritangaza ko ibyasabwaga byose kugira ngo "Tour Du Rwanda 2016" ibe byamaze kuboneka.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buratangaza ko bateganya guhura n’abafana babo baba mu gihugu cy’Ububiligi mu gikorwa bise “Rayon Sports Day”.
Umurundi Mohamed Roshanali niwe bemeje ko ari we wabaye uwa mbere, agakurikirwa na Gakwaya Jean Claude, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2016.