Uko Zaneza na Mpozembizi bahakana Jenoside bagamije kurengera ababo bayigizemo uruhare
Denise Zaneza na Théophile Mpozembizi ni bamwe mu bandi benshi bahuriye ku mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Aba bombi bahuriye ku kuba bariyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahanini bagamije kurengera no guhishira ababo bagize uruhare mu kuyitegura no kushyira mu bikorwa, by’umwihariko mu ruganda rukora sima (CIMERWA) no mu nkengero zarwo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, hamwe no mu Bisesero mu Karere ka Karongi.
Mu nyandiko ndende Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Jean Damascene Bizimana, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko, ababyeyi ba Denise Zaneza na Théophile Mpozembizi, bari abantu bakomeye mu Ishyaka rya CDR, ryari ryaramunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Se wa Denise Zaneza yitwa Marcel Sebatware, akaba yarabaye Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA kuva mu 1983, naho Jean Pierre Mpozembizi, yari umuyobozi w’ishami rishinzwe amashanyarazi muri CIMERWA, kuva ku wa 4 Werurwe 1988, akaba se wa Théophile Mpozembizi.
Aba bombi bari mu itsinda ryitwaga Akazu, ryari nk’ibuye fatizo ry’ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana, wagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi hagati y’Ukwakira 1990 na Mata 1994.
Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko ku buyobozi bwabo muri CIMERWA, baranzwe no gushyigikira ingengabitekerezo ya Hutu Power (MRND/CDR).
Ati “Guhera mu Ukwakira 1990, Marcel Sebatware na Jean Pierre Mpozembizi, bombi bari mu ishyaka CDR ry’abanyagitugu, bagize umugambi wo kugenzura CIMERWA mu rwego rwa politiki, bashyiraho itsinda ry’abahezanguni b’Abahutu, benshi baturutse mu miryango yabo, hagamijwe kuyobora uruganda mu nyungu za Jenoside.”
Ni itsinda avuga ko ryari rigizwe n’umugore wa Marcel Sebatware, Daphrose Nyirankundwankize, wari umukozi wa CIMERWA ushinzwe ibitabo by’ibaruramari, akaba yari mwishywa wa Général Déogratias Nsabimana, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ex-FAR kuva muri Nyakanga 1992.
Muramu wa Marcel Sebatware, Théoneste Sebageni, wari warashatse mushiki we Claudine. Sebageni, Casimir Ndolimana, wari injeniyeri mukuru akaba n’umunyamuryango wa CDR hamwe na Assoumani Ntibankundiye, wari injeniyeri mukuru w’ishami ryitwa “cooking”, wahawe akazi mu 1990, na wari muri CDR.
Biyongeraho Umuyobozi wari ushinzwe imirimo n’ibikoresho muri CIMERWA, Nkusi David Wilson, na we wari muri CDR, wahawe akazi mu 1992, akaba yari ashinzwe no gutanga amakuru. Gaspard Kazungu, yari injeniyeri akaba n’umugabo wa Laurence Mukankaka, bivugwa ko ari umukobwa w’uwari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi, Laurent Semanza, wari hafi cyane ya Perezida Habyarimana. Laurence Mukankaka akaba yari ashinzwe ishami rishinzwe abakozi muri CIMERWA.
Kamanzi Meschac, wahoze ari Burugumesitiri wa Komine Bugarama akaba n’umudepite wari uhagarariye MRND, yakoraga muri CIMERWA kuva mu 1989 kugeza mu 1993, ubwo yongeraga kugirwa Burugumesitiri mu 1993, kugeza Jenoside itangiye.
Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko guhera mu 1992, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki ya Habyarimana yo gushyiraho icyo wakwita nk’ubwirinzi buhereye mu Kagari (self-defense cells), iri tsinda ry’abahezanguni b’Abahutu ryari riyobowe na Sebatware na Mpozembizi ryashinze umutwe w’Interahamwe muri CIMERWA no mu nkengero zayo, hagamijwe gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Amahugurwa yabo yakorwaga ku bufatanye n’abayobozi ba MRND-CDR muri Perefegitura ya Cyangugu, barimo, Yussuf Munyakazi, umwe mu bayobozi bakomeye b’interahamwe n’umushoramari ukomeye mu Bugarama, wari ufite abarwanyi barenga 300. Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamuhamije icyaha cya Jenoside.”
Yungamo ati “Hari kandi Edouard Bandetse, wari umucuruzi mu isoko rya Nyakabuye akaba n’umubitsi wa komite ya MRND ku rwego rwa Purefegitura, Elias Bakundukize, wari umucuruzi mu isoko rya Bugarama hafi ya CIMERWA, Bareberaho Bantari Ripa, impuguke mu by’ubuhinzi akaba n’umuyobozi wa CDR ku rwego rwa Purefegitura, ubu ari mu buhungiro muri Canada hamwe na Colonel Claudien Singirankabo, wahoze ari umuyobozi w’ubwirinzi bwa gisivile i Cyangugu.”
Aba biyongeraho Lieutenant Samuel Imanishimwe, wari umuyobozi w’ingabo i Cyangugu, Major Vincent Munyarugerero, wayoboraga Gendarmerie ya Cyangugu kugeza muri Gicurasi 1994, nyuma agasimburwa na Lieutenant Colonel Innocent Bavugamenshi, utarigeze agira uruhare muri Jenoside kuko yarinze Abatutsi bari mu nkambi ya Nyarushishi muri Kamena 1994. Akaba ari we musirikare wenyine wari i Cyangugu mu 1994 utaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, waje gupfa nyuma azize uburwayi.
Dr. Bizimana avuga ko mu 1992–1993, iri tsinda ry’abahezanguni b’Abahutu mu Bugarama riyobowe na Marcel Sebatware na Jean Pierre Mpozembizi, ryakoze urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, rihugura kandi ritanga intwaro ku mitwe y’Interahamwe.
Ati “Iri tsinda ryakoraga iterabwoba, rikangisha abantu kandi rikica Abatutsi bakoraga muri CIMERWA n’imiryango yabo. Guhera muri Mata 1994, cyane cyane hagati ya 14 na 17 Mata, habaye ubwicanyi bukomeye, bukomatanyije kandi bukabije ku Batutsi bo mu Bugarama, bwari buyobowe na Marcel Sebatware na Jean Pierre Mpozembizi. Aba bombi bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa ubwo bwicanyi.”
Yungamo ati “Bafatanyaga n’abasirikare n’imitwe y’Interahamwe mu gutegura ubwicanyi. Kuko CIMERWA bayoboraga yatangaga imodoka na lisansi byifashishwaga mu gutwara Interahamwe ahantu hatandukanye i Cyangugu no ku Kibuye, harimo Mibilizi, Stade ya Kamarampaka, Kibogora, Nyamasheke, Shangi, Gashirabwoba, Hanika, Nkanka, Mururu, Nyarushishi, Bisesero n’ahandi.”
Nyuma yo gutsindwa kwa Leta yakoze Jenoside, bagahungira mu cyahoze ari Zaire (DRC y’ubu), Marcel Sebatware na Jean Pierre Mpozembizi bashenye banasahura CIMERWA, bajyana ibikoresho byayo muri Zaire barabigurisha.
Banasahuye sitasiyo zose za lisansi z’uruganda, byose bikaba byarabereye mu maso ya Minisitiri Justin Mugenzi wari ushinzwe ubucuruzi n’inganda muri guverinoma yakoze Jenoside. Bafata uwo mutungo n’amafaranga y’uruganda, hagamijwe gukomeza kubeshaho guverinoma yari mu buhungiro, bateganya kuzagaruka mu Rwanda binyuze mu ntambara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|