Ikipe ya APR Fc nyuma yo gusezererwa n’ikipe ya Djoliba aho yabuze igitego kimwe gusa, yongeye kunganya n’ikipe ya Espoir Fc igitego 1-1 bituma umutoza abaona ko afite ikibazo cy’ubusatirizi ariko azakomeza gukora ibishoboka byose ngo agikemure

Yagize ati "Twatangiye umukino dukina neza cyane, twabonye amahirwe menshi arenga umunani yo gutsinda ariko ntibyakunda, sinda ibitego bigaragara ko tutazi gutubutaha tuzongeramo imbaraga kuko duhusha uburyo bwinshi cyane bwaduha amanota"
Mu myaka itatu ishize y’imikino mu Rwanda, nta mukinnyi wa APR Fc wagiye uza muri batanu batsinze ibitego byinshi, n’ubwo yatwayemo ibikombe bibiri bya Shampiona.
APR Fc ubu ni iya cumi mu makipe amaze kwinjiza ibitego byinshi aho imaze kwnjiza 14 nayo yinjizwa 7, gusa ikaba ifite imikino ibiri y’ibirarane izakina Etincelles na Gicumbi Fc zose ikazazisura.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|