Uko Kayibanda yimye abatutsi bo mu Bugesera amashuri, akayubakira impunzi z’Abarundi

Amateka ashingiye ku buhamya bw’ababaye i Bugesera, barimo abarokotse Jenoside, abayikoze n’abarinzi b’Igihango, agaragaza ko Leta ya Juvenal Habyarimana yateguye Jenoside, ikanayishyira mu bikorwa.

Abayobozi n'abakozi ba ISOKO SACCO Gasabo basura urwibutso rwa Ntarama
Abayobozi n’abakozi ba ISOKO SACCO Gasabo basura urwibutso rwa Ntarama

Ubu urwibutso rwa Ntarama, rwashyizwemo inzu y’amateka asobanura iby’itotezwe Abatutsi banyuzemo kuva cyera.

Muri iyi nzu y’amaeka, bagaragaza ko Umututsi wa mbere yageze mu Bugesera mu 1959 avanwe i Nemba mu yahoze ari Perefegitura Ruhengeri, abandi baza bimuwe i Byumba, Gikongoro na Butare babanza kubatuza mu nkambi.

Amateka agaragaza ko n’ubwo Ubugesera bwari butuwe no ku gihe cy’ubwami, hari abaturage bacye, kubera isazi ya Tsetse yari ihafite amatwara, kubera imiterere y’ikirere cyaho, cyarangwaga n’ubushyuhe yishimira.

Kuruma abantu n’amatungo yabo byasaga nko kwitabara kw’iyo sazi, cyangwa gushaka ibyo kurya, icyo kibazo kiracyariho mu Ntara y’Ibirasirazuba, aho aborozi bahora bahanganye na Tsetse, kuko iyo irumye inka ihaka, ihita iramburura.

Mu myaka ya 1960 Guverinoma yaje gufata abari mu nkambi, ibashyira mu miturire yateguwe, (Paysannats) hafi y’Ikiyaga cya Rweru n’Umugezi w’Akanyaru.

Iyo gahunda yatumye Abatutsi benshi bakomeza koherezwa mu Bugesera, kugera mu myaka ya 1960 nk’uko ibimenyetso biri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, na Ntarama bibigaragaza.

Kugeza 1969, Imidugudu yateguwe yari imaze guturwa ku kigero cya 77%. Abimuwe bavuye cyane cyane mu yahoze ari Perefegitura Gikongoro bari bageze kuri 37%, Butare 44%, aha haje no kwiyongeraho impunzi z’Abarundi zari zihunze imidugararo y’iwabo, bo bageraga kuri 19%.

Impunzi z’Abarundi akandi kaga ku Batutsi mu Bugesera

Nyuma yo kubona ko Abatutsi bihagazeho imbere y’isazi ya Tsetse, Leta y’u Rwanda yakiriye impunzi z’Abahutu b’Abarundi, maze izituza hamwe n’Abatutsi mu Midugudu yari yarashyizweho.

Prof Dusingizemungu Jean Pièrre, Umu senateri mu Nteko Ishinga Amategeko avuga ko abo Bahutu b’Abarundi, yari indi ntwaro izafasha Leta kurimbura Abatutsi, kandi koko bakoze Jenoside aho mu Bugesera.

Agaragaza ko ari nako byagenze ku bari baratujwe mu nkambi ya Nyagahama ku Mayaga ahahoze ari Komini Ntongwe, aho abo Barundi batatiyinyaga no kwica Umututsi bakamukuramo umutima bakawurya babanje kuwotsa.

Ba Perezida Sylvetre Ntibantunganya na Cyprien Ntaryamira bari muri izo mpunzi

Leta y’icyo gihe yari yarimye Abatutsi amahirwe yose abaho, uretse gusa kubategeza Tsetse.

Nta mashuri, nta mavuriro, nta mazi nta mashanyarazi, nta n’aho gusengera bagiraga.

Ariko impunzi z’Abarundi zikihagera, zahise zubakirwa ikigo cy’amashuri cya Collège RILIMA.

Ubu cyitwa GS Saint-Aloys RILIMA, ni naho hize abo baje kuba ba Perezida b’Uburundi Sylvestre Ntibantunganya na Cyprien Ntaryamira.

Cyprien Ntaryamira
Cyprien Ntaryamira

Umukozi w’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, avuga ko kuba Abatutsi bari barimwe amashuri, impunzi z’Abarundi zaza zigahita zubakirwa ishuri rya RILIMA, ari kimwe mu bikorwa bigaragaza ko nta neza namba Leta yashakiraga abaturage bayo.

Mbere ya 1973 aho hashyizwe ishuri hari hasanzwe hatuwe, ariko nta kigo gikomeye cy’amashuri yisumbuye cyari gihari.

Mu myaka ya 1970, nyuma y’ubuhunzi bwa 1972 ku Barundi, Rilima yakiriye abana b’impunzi z’Abahutu b’Abarundi benshi, irera abayobozi nka Cyprien Ntaryamira na Sylvestre Ntibanyunganya.

Agira ati, "Buriya kiriya kigo cya Rilima cyubatswe ari uko impunzi z’Abarundi zije aha, ibaze kubona aho umunyamahanga arusha agaciro umunyagihugu, Abarundi bize neza ku buryo bamwe muri izo mpunzi, baje no kuvamo ba Perezida b’Uburundi"

Sylvestre Ntibantunganya
Sylvestre Ntibantunganya

Aya ni amwe mu mateka abakozi ba ISOKO SACCO Gasabo bashoboye kwimenyera ubwo basuraga uru rwibutso rwa Ntarama kuwa 13 Kamena.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya ISOKO SACCO Gasabo Ndizihiwe Boniface, yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, iyobowe na Nyakubahwa Prezida Paul Kagame, itekerereza abaturage bose nta vangura.

Agira ati, "Turifuza ko ibyabaye bitakongera ukundi, niyo mpamvu tuza gusura urwibutso, twize ko Umunyarwanda wese afite agaciro. Leta nziza ni ifasha abaturage kwiteza imbere. Nk’ubu hashyizweho service nziza z’imari za District SACCO. Ibintu byiza tubona Leta ikora biduha icyizere ko nta Leta izongera gutegura Jenoside".

Urwibutso rwa Ntarama ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga 5.000, benshi biciwe muri Kiliziya ya Ntarama bari bahungiyemo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka