Abakinnyi batoroka igihugu bahagarariye ni ibigwari - Minisitiri Uwacu
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yihanangirije abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Common Wealth), kudahirahira gutoroka.

Yabibwiye aba bakinnyi 16 bakina mu mikino itandukanye, ubwo yabashyikirizaga ibendera ry’igihugu, kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018.
Uretse kubasaba kwitwara neza no gufatanya bagamije insinzi, yanabasabye kwirinda umuco yise uw’ubugwari wo kumva ko bagomba gutoroka igihugu bahagarariye kugira ngo bagume hanze.
Yagize ati "Ntabwo bikwiriye ko hari umuntu waba agifite imyumvire mu bakinnyi bacu ko hari uwaba agitekereza gushaka gutorokera hanze mu gihe yasohokeye igihugu. Ni umuco w’ubugwari ndetse nanagereranya no kugambanira igihugu."

Uko ari 16 bavanzemo bazahagararira u Rwanda, harimo ababikoreye babonye tike y’iyi mikino n’abandi bagiye ku butumire bw’iyi mikino izabera muri Australia, mu Mujyi wa Gold coast.
Hagombaga kugenda 17 ariko uwitwa Girubuntu Jeanne D’arc aza kuvamo nyuma yo kugira imvune bituma asezera mu mukino w’amagare burundu.
Uhagarariye akanama gategura iyi mikino mu Rwanda (CGF) akaba na Perezida wa komite Olimpique y’u Rwanda amb. Valens Munyabagisha yavuze ko kujya gukina iyi mikino ku butumire bitagihesha ishema igihugu.
Avuga ko barimo kugenda bakuraho ubutumire, ku buryo mu minsi iri imbere hazajya hagenda uwabikoreye gusa.
Ati "Ntabwo uzafata ikipe nka Gasogi ngo ijye guhatana muri champions league ngo ikine na za Real Madrid zamaze kugera ku rundi rwego."

Kugeza ubu abahagarariye u Rwanda bakoreye itike ni Ikipe ya Beach Volley Ball yatwaye igikombe cya Afurika ndetse n’uzahagararira igihugu mu guterura ibiremereye mu bafite ubumuga.
Imikino izahagararira u Rwanda ni Ngororamubiri izohereza abakinnyi batandatu barimo abagabo batatu n’abagore batatu, Amagare azajyana abakinnyi umunani, harimo abagabo batandatu n’abagore babiri.
Harimo kandi ikipe ya Volley Ball yo ku musenyi izaba igizwe n’abagore babiri ndetse n’undi mugabo umwe uzahagararira u Rwanda mu baterura ibyuma biremereye.
Imikino ya Common wealth Games (CWG ) 2018 izatangira tariki 4 Mata 2018, izahuza abakinnyi bo mu bihugu 70.
Izaba ari ku nshuro ya gatatu u Rwanda ruyitabiriye, nyuma y’iyabereye i Delhi mu Buhinde muri 2010 n’iyabereye i Glasgow muri Ecosse muri 2014. Kugeza ubu nta munyarwanda urabasha gutsindira umudali.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
bagoba guhigwa bukware naho gusebya igihugu ntitubyiteze tena
ikigaragara ni yuko bigoye kureba mumimitima yabantu nahubundi hazagaruka babiri urugero meddy na the Ben