Ku rutonde rw’abakinnyi 30 bagomba gutangira umwiherero uyu munsi, harimo abakinnyi 10 b’ikipe y’Intare Fc isanzwe inakinamo abakinnyi bo mu ishuri ryigisha umupira rya APR (APR Football Academy), ikazatorwa na Mashami Vincent uzafatanya na Yves Rwasamanzi.

Mu makipe asanzwe akomeye hano mu Rwanda, harimo ikipe ya APR Fc ifitemo abakinnyi bane, Rayon Sports ifitemo abakinnyi babiri, Kiyovu Sports babiri, AS Kigali umwe, ndetse na Mukura ikagiramo abakinnyi 2.

Urutonde rwahamagawe


Iyi kipe yahamagawe mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha, aho u Rwanda ruzahera kuri Kenya mu mukino ubanza uzabera muri Kenya tariki 01/04/2018, naho uwo kwishyura ukazabera mu rwanda tariki 21/04/2018.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
kwatatumyeho serges wa espoir ukina defense,kevin wa mukura na juma,ndabona yaha amahirwe n’abakina mu ntara