
APR FC iyobowe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi irasabwa gukora cyane kugira ngo izabashe gutsinda ibitego 2 bizayinjiza muri 1/8
Iyi kipe yakiriwe ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, bahita berekeza kuri Grand Legacy Hotel aho bagomba gucumbikirwa bitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018.
Mu mukino ubanza wa 1/16 wahuje amakipe yombi wari wabereye muri Mali, APR FC yari yatsinzwe 1-0.
Fanyeri Diarra umutoza mukuru wa Djoliba yatangarije abanyamakuru ko ataje kugarira, ahubwo ngo azakina asatira izamu rya APR FC, ngo kuko aribwo buryo bwonyine bwamufasha kugarira.
Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000 FRW, 3000 FRW , 5000 FRW, 10.000 FRW muri VIP na 15.000 FRW muri VVIP.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR mwihangane nikobimera none nimuze tujye inyuma ikipe y’Imana Rayon sport
Manawekongontawihutankuwayobye ukareba APRFC Ukazauyizanahoibiburi njyesindiumufana ahubwondiumukunziwayo sukubateraubwoba nukubabwizaukuri 2-0 ubundigasubiraiwabo yinnyizaimoso
Tugomba gutsinda joriba ibitego bi 2 kubusa nikokuri mutegereze mwirebere bafana ba APR ngewe ndi umufana wa reyo ark mbarinyuma kbx dukubite ikipe 2u.