Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaye isiganwa rya mbere rya rwanda Cycling Cup 2018, isiganwa ryitiriwe kwibuka Byemayire Lambert wahoze ari Visi-Perezida wa federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda ndetse akanayobora ikipe Huye CCA.

Mu isiganwa ry’uyu munsi, ikipe ya Benediction y’i Rubavu niyo yaje kwitwara neza, nyuma yo kwiharira imyanya itatu ya mbere, aho ku mwanya wa mbere haje Munyaneza Didier wakoresheje amasaha ane, iminota 14 n’amasegonda 38, akurikirwa na Bonaventure Uwizeyimana Bonaventure ndetse na Byukusenge Patrick .
Ku mwanya wa kane haje Ndayisenga Valens uherutse kugurwa na Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa akoresheje amasaha ane, iminota 15 n’amasegonda 16.
Uko bakurikiranye mu isiganwa ry’uyu munsi (Abagabo

Abakobwa

Ingengabihe y’amasiganwa agize Rwanda Cycling Cup 2018
Tariki 24/03/2018: Irushanwa ryo kwibuka Byemayire Lambert (Ryegukanywe na Munyaneza Didier)
Tariki 19/05/2018: Farmer’s Circuit (Kayonza-Gicumbi)
Tariki 09/06/2018: Race to remember (Ntiharemezwa aho izanyura)
Tariki 23/06/2018: Shampiona y’igihugu (Gusiganwa umuntu ku giti cye I Nyamata)
Tariki 24/06/2018: Gusiganwa mu muhanda
Tariki 07/07/2018: Race for Culture (Nyanza-Rwamagana+Kuzenguruka Rwamagana)
Tariki 21/07/2018: Irushanwa ryo gutegura Tour du Rwanda
Tariki 22/07/07/2018: Irushanwa ryo gutegura Tour du Rwanda
Tariki 06/10/2018: Kivu Race (Musanze-Rubavu+Kuzenguruka Rubavu)
Tariki 28/10/2018: Karongi Challenge (Karongi-Karongi)
Tariki 10/11/2018: Central Race (Kigali-Musanze-Muhanga)
Tariki 15/12/2018: Irushanwa risozwa Rwanda Cycling Cup (Kigali-Kigali)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|