Aba bakinnyi batozwa na Mashami Vincent ndetse na Yves Rwasamanzi, baraye bitwaye neza imbere ya Kiyovu Sports yo mu cyiciro cya mbere, aho bayitsinze ibitego 2-1 ndetse binagaragara ko bayirusha cyane.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, aho icya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Ngirimana Alexis, mu gihe icy’Amavubi cyatsinzwe na Protais Sindambiwe ukinira Intare FC nyuma yaho Byiringiro Lague ukinira APR Fc yabanje gucenga ab’inyuma ba Kiyovu Sports, ateye umunyezamu awukuramo, Protais ahita awutsinda.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Amavubi mato yakomeje kurusha Kiyovu SPorts, n’ubwo Cassa Mbungo yari yongeyemo abakinnyi nka Habyarimana Innocent uzwi nka Di Maria ndetse na Lomami Andre wagarutse muri iyi kipe.
Umutoza w’iyi kipe Mashami Vincent, yatangaje ko n’ubwo batsinze ariko akazi kagihari mbere yo kwerekeza muri Kenya
Iyo ugize amahirwe ugakina n’ikipe nziza bishobora kubaho ko abana bakina birekuye, akenshi usanga bigora amakipe nka Kiyovu, batinya gukora amakosa imbere y’abana, naho bo bumva gukora ikosa nta wabaseka,
"Akazi karacyahari ko kugira ibyo dukosora ariko urwego ruri kuzamuka ugereranyije na match ya mbere twakinnye na Police Fc"














National Football League
Ohereza igitekerezo
|