Rayons Sport izajyana muri Afurika y’Epfo icyuho cya Shassir, abatoza babiri n’abafana
Rayons Sport irahaguruka i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018, igana muri Afurika y’Epfo, mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, uzayihuza na Mamelodi Sundowns.

Rayons Sport ikaba izahaguruka i Kigali idafite rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Nahimana Shassir, ndetse na Mugume Yassine ukomoka muri Uganda.
Iyi kipe kandi ntizaba ifite abatoza bayo babiri barimo Nkunzingoma Ramadhan utoza abanyezamu na Lomami Marcel, kuko batabashije kuzuza ibyangombwa by’inzira.
Rayons Sport kandi yagombaga guherekezwa n’abantu basaga 40 barimo n’abafana, ariko kubera ibibazo by’ibyangombwa byagoranye gutangwa ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, izatwara abakinnyi 18 na 7 bazayiherekeza.
Uyu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Loftus Versfeld iherereye mu Mujyi wa Pretoria, kuri iki cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018.
Iyi kipe iyobowe n’Umubiligi, Ivan Jacky Minnaert, nibasha gutsinda uyu mukino, izahita yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.
Niwutsindwa izajya muri CAF Confederation Cup irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza iwayo, aho izahura n’imwe mu makipe azaba yageze muri 1/8, yakitwara neza igahita ijya mu matsinda.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
RAYON SPORT IZAKOMEZA
hahahaha,mbega imvura Tibor ego weeee,sha ubushize narabakiliye miviye i Burundi aliko noneho sinzilirwa nza Kukibuga cyindege.gusa ndabibona KO iliya kipe mutazayishobora.nimuze twigire inyuma Ya APR kuko igiye kubikora mukanya.nihanganisha Gasenyi nti pôle sana
dukinye na kabuza naho gutsinda nabyo bizaza