Kigali International Peace Marathon yasize amateka i Kigali
Irushanwa Mpuzamahanga ryo Gusiganwa ku Maguru, Kigali International Peace Marathon ya 2026 ryasize amateka mashya mu mujyi wa Kigali, haba mu mubare w’abayitabiriye, uburyo ryakinwemo, ibihembo byatazwe ndetse no mu musaruro udasanzwe w’Abanyarwandakazi mu cyiciro cya Half-Marathon.
Iri rushanwa mpuzamahanga ryabaye mumpera z’Icyumweru kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, tariki ya 13 na 14 Kamena 2026, ryitabirwa n’abantu 4.197, umubare munini ryigeze kugira mu myaka ishize. Uretse ubwitabire budasanzwe, uyu mwaka waranzwe n’udushya twatumye uba uw’amateka kuko ku nshuro ya mbere ibikorwa by’irushanwa byashyizwe mu minsi ibiri, ribanzirizwa n’isiganwa ry’avatarabigize umwuga "Run for Peace" y’ibilometero 10 yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026.
Aya mavugurura yatumye Kigali International Peace Marathon iba igikorwa cy’iminsi ibiri cyahuje abanyamwuga, abakunzi b’imikino ngororamubiri ndetse n’abaturage basanzwe, bikomeza kongera ubukerarugendo bwa siporo no kugaragaza Kigali nk’umujyi wakira neza amarushanwa mpuzamahanga.
Andi mateka yanditswe muri iri rushanwa ni ay’Abanyarwandakazi bihariye imidari, harimo umudari wa zahabu n’indi myanya ibiri ya mbere mu cyiciro cya Half-Marathon. Ibishatse Angelique ni we wegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 13 n’amasegonda 29, akurikirwa na Mutuyimana Berthlide ndetse na Tuyambaze Thabita. Ni intsinzi ikomeye igaragaza iterambere ry’abagore b’Abanyarwanda mu mikino ngororamubiri no guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe Abanya-Kenya bakomeje kwigaragaza mu marushanwa maremare ya Full-Marathon, Abanyarwandakazi bo berekanye ko igihugu gifite impano zikomeye zishobora gukomeza guhesha ishema ibendera ry’u Rwanda mu marushanwa akomeye ku Isi.
Ibihembo by’amafaranga byatazwe biga anyone mu buryo bukurikira, umukinnyi wegukanye iri rushanwa mu gusiganwa mu bilometero 42 [Full-Marathon] mu bagabo n’abagore, yahawe ibihumbi 20$ [asaga miliyoni 29,3 Frw], uwa kabiri ahabwa ibihumbi 15$ naho uwa gatatu atwara 7500$.
Uwa kane yabonye 5000$, uwa gatanu abona 3000$ mu gihe kuva ku wa gatandatu kugeza ku wa munani bahawe 2000$, 1500$ na 1000$. Naho mu basiganwe mu bilometero 21 [Half-Marathon], uwa mbere mu bagabo no mu bagore yahawe 5000$ [asaga miliyoni 7,3 Frw], uwa kabiri yahawe 4000$, uwa gatatu ahabwa 3000$ mu gihe kuva ku mwanya wa kane kugeza ku wa munani bahawe 2000$, 1000$, 800$, 500$ na 400$.
Kigali International Peace Marathon ikomeje kuzamura urwego kuko iri mu marushanwa yemewe ku rwego mpuzamahanga, ndetse uyu mwaka yanatumiwemo abakinnyi 22 bo ku rwego rwa Gold Label mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ryayo. Ibi byose bituma iri rushanwa rikomeza kuba kimwe mu bikorwa bya siporo bikomeye kandi byanditse amateka muri Afurika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|