Mu marushanwa ya Tennis yari amaze iminsi abera mu Rwanda, Indondo Denis na Onya Nancy bakomoka muri DR Congo ni bo begukanye imyanya ya mbere mu bagabo n’abakobwa
Abamotari n’Abapolisi bakorera mu mujyi wa Huye bakinnye umupira w’amaguru, mu mukino wa gicuti, urangira Abapolisi batsinzwe bitatu kuri kimwe.
Sosiyete yitwa Econet Media ibinyujije mu muyoboro wa Siporo witwa Kwese Free Sports, igiye kujya yerekana imikino yo hanze irimo na Shampiona y’Abongereza ku buntu
Abakinnyi bakiniraga ikipe ya As Muhanga mu cyiciro cya mbere umwaka ushize w’imikino bamaze gushyikiriza ikirego ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira ngo barenganurwe.
Ubuyobozi bwa Rayon Sport Fc buratangaza ko bushobora kuzafatira ibihano abakinyi barimo Rwatubyaye Abdoul na Imanishimwe Emmanuel aho bubashinja ko bataye akazi.
Ikipe ya Bugesera yihereranye Mukura iyitsinda ibitego 2-0, igaragaza ko ari ikipe ishobora kuzagora amakipe menshi mu mwaka w’imikino wa 2016/2017
Muri Shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ya 2016/2017, umukino uzahuza APR na Rayon Spors uteganyijwe tariki ya 21 Mutarama 2017 hatagize igihinduka.
Munyemana Hudu uzwi nka Nzenze, umunyarwanda wasifuraga hagati mu kibuga ku rwego mpuzamahanga, yatangaje ko atazongera gusifura umupira w’amaguru.
Hadi Janvier wari usanzwe akina umukino wo gusiganwa ku magare atangaza ko yasezeye kuri uwo mukino yabitekerejeho, adahubutse.
Kuri uyu wa mbere ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda hatangiye amahugurwa y’abatoza bakiri kuzamuka, bashamikiye ku bigo bikina umukino wa Handball
Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu mukino wa Karate, ni imwe mu zabonye imidali myinshi mu irushanwa ryabereye i Kigali muri iki cyumweru
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza imyambaro ibiri itandukanye izajya ikinana mu mwaka w’imikino wa 2016/2017
Kankindi Nancy, umukobwa wa Maitre Sinzi Tharcisse wamenyekanye mu mukino wa Karate, aratangaza ko yiteguye kugera ku rwego Se yagezeho akaba yanarurenga
Uwamahoro Latifah yashyizwe mu mwanya w’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nta piganwa ribaye.
Irushanwa rya As Kigali Tournament ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tlriki ya 17 Nzeli 2016, aho igikombe cyegukanywe na APR itsinzeVita Club yo muri Congo-Kinshasa ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya Rayon Sport imaze kunyagira Kiyovu ibitego 3-0 ihita yikuraho ikimwaro yambitswe na APR muri ½ mu irushanwa rya As Kigali Pre-season Tournament.
Uwacu Julienne uyobora Ministeri ya Siporo n’umuco (Minispoc) aratangaza ko umusaruro muri siporo y’u Rwanda muri rusange ukomeje kuba mubi ariko akavuga ko hakwiye gushakwa uburyo waba mwiza.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu Rwanda hatangira irushanwa mpuzamahanga rya Tennis ryitwa Rwanda Open, rikazarangira taliki ya 25 Nzeli 2016
Ikipe ya APR Fc yihimuye kuri Rayon Sports yari imaze kuyitsinda kabiri muri uyu mwaka, ihita yerekeza ku mukino wa nyuma aho izahura na Vita Club mu gikombe cyateguwe na AS Kigali
Ikipe ya Vita Club yo mu gihugu cya Congo-Kinshasa yamaze kubona itike yo gukina umukino wa nyuma mu irushanwa “As Kigali Pre-season Tournament” nyuma yo gutsinda Kiyovu 1-0.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryasohoye uko ibihugu bikurikiranye ku isi mu mupira w’amaguru mu kwezi kwa Nzeli maze rishyira u Rwanda ku mwanya wa 107 ruvuye ku wa 121 rwari ruriho mu kwezi kwa 8.
Mu irushanwa ryiswe "AS Kigali Pre-season Tournament", hatangajwe zimwe mu mpinduka ziza kuranga imikino ya 1/2 ibera kuri Stade Amahoro.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore yamaze gusezererwa mu mikino ya CECAFA idatsinze umukino n’umwe mu mikino ibiri yakinnye.
Ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru irizeza abanyarwanda ko iza gutsinda Ethiopia mu mukino uza kuba uyu munsi ku wa gatatu muri CECAFA y’abagore ibera i Jinja muri Uganda
Nyuma y’uko APR isoje imikino y’amatsinda ku mwanya wa mbere mu itsinda rimwe, Rayon Sports iya kabiri mu rindi, aya makipe aracakirana kuri uyu wa Kane.
Rayon Sports FC yanyagiye ikipe y’Iburasirazuba Sunrise FC, mu irushanwa “AS Kigali Pre-Season Tournament”, ibitego 4-0 ibona itike ya ½.
Gasore Hategeka aratangaza ko afite icyizere cyo kuzegukana irushanwa rya Tour du Rwanda 2016.
Mu mukino wa mbere w’irushanwa ryiswe As Kigali Pre-season Tournament ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali, yaritangiye itsindwa.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa 7 n’uwa 8, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yihereranye Mali iyitsinda ibitego 30-29.
Kanyankore Yaounde watangiye akazi ko gutoza ikipe ya APR muri Nyakanga 2016, yamaze kwirukanwa muri iyi kipe.