
Team Rwanda yari yageze mu Murwa mukuru Yaounde aho yagombaga guhangana n’amakipe akomeye nka Sovac yo muri Algeria nayo yari yamaze kuhagera.
Abategura iri rushanwa batangaje ko igitumye barihagarika igitaraganya ari uko leta yatinze gusohora amafaranga yagombaga gukoreshwa mu gutegura iri rushanwa, mu gihe haburaga amasaha make ngo ritangire kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018.
Abakomiseri bagombaga kuyobora iri siganwa boherejwe n’ishyirahwamwe ry’umukino w’amagare ku isi nabo bari bamaze kugera muri Cameroun ariko nabo bahise basubira iwabo.
Ikipe yari igiye kwitabira iri siganwa igizwe na Nsengimana Bosco, Uwizayimana Boneventure,Hadi Janvier, Ruberwa Jean Damascene,Tuyishimre Ephrem na Gasore Hategeka.
Tour du Cameroun iri ku rwego rwa 2.2, iri mu masiganwa yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku isi (UCI) mu yabarizwa ku mugabane wa Afurika.
Tour du Cameroun yari igiye kuba ku nshuro ya 15 ikitabirwa n’ibihugu 10 biturutse muri Afurika n’i Burayi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|