
Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sport irusha Sunrise, aho mu minota ya mbere Ismaila Diarra yagerageje amashoti akomeye ariko umunyezamu wa Sunrise amubana ibamba.
Ku munota wa 16 w’igice cya mbere, nyuma y’akazi kari kamaze gukorwa na Christ Mbondi, yaje guhita anaha umupira Bimenyimana Bonfils Caleb, ahita atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.
Ku munota wa 41 w’igice cya mbere Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya kabiri, kivuye ku mupira wari uhinduwe neza na Ismaila Diarra mu rubuga rw’amahina, maze Caleb yongera gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri, ari nacyo cye cya kane muri Shampiona.
Nyuma y’aho igice cya mbere cyarangiye ari bibiri bya Rayon Sports, ikipe ya Sunrise yagarutse mu gice cya kabiri yahinduye umukino, aho abakinnyi barimo Moussa Sova, Niyibizi Vedaste na Kawunga ndetse na Osee bahererekanyaga imipira neza, baje gufasha Sunrise kuyibonera igitego cya mbere cyatsinzwe na Orotomal Alex ku munota wa 47.
Ku munota wa 50, Sunrise FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe Iyabivuze Osee ku ishoti rikomeye yateye, ni nyuma y’umupira yari ahawe na Serumogo Ally, biba bibaye ibitego 2-2.
Umutoza Ivan Minnaert wabonaga ko hagati ari kurushwa, yaje gukuramo Ismaila Diarra wabanje no kwanga kuvamo, yinjizamo Niyonzima Olivier Sefu, maze Rayon Sports iza gutsinda igitego cya gatatu cya Faustin Usengimana cyari kivuye muri Koruneri.

Usengimana Faustin yaje kongeramo igitego cya gatatu cya Rayons Sport ku mupira waturutse muri Koruneri, Umukino urangira Rayons Sport itahanye intsinzi y’ibitego 3 kuri 2 bya Sunrise.




Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Sunrise FC: Habarurema Gahungu , Serumogo Ally , Niyonshuti Gad , Mushimiyimana Regis , Niyonshuti Modeste , Uwambazimana Leon , Iyabivuze Osee , Mutabazi Hakim, Orotomal Alex , Ally Moussa Sova na Niyibizi Vedaste .
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ , Mutsinzi Ange Jimmy , Usengimana Faustin , Mugabo Gabriel, Nyandwi Saddam , Rutanga Eric , Kwizera Pierrot , Mugisha Francois , Bimenyimana Bonfils Caleb , Mbondi Christ na Ismailla Diarra .
Andi mafoto kuri uyu mukino









img102618|center>





National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Rayon yacu yabikoze ariko yibuke neza ko amanota 2 atari menshi ishyiremo agatege tuyiri inyuma
ooooohhhhhh rayoooooooooo!!!!!!komereza aho tukuri inyuma bay bay gikona komeza wiruke Ku muyaga !!!
rayon oyeeeeeeeeee songa mbere turishimye kbsa irubavu turaye neza ,thanks %