Isiganwa ry’amagare ryiswe Tour de Huye ryabereye mu mu Mujyi wa Butare mu Karere ka Huye ku wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019 ryagaragaje ko muri aka karere hari izindi mpano mu mukino w’amagare, bamwe mu bagaragaje impano bakaba bagiye gushakirwa ubufasha.
Ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’u Bwongereza, Manchester City yegukanye igikombe cya shampiyona cya gatandatu mu mateka yayo, inyagiye Brighton and Hove Albion ibitego 4-1, Liverpool yongera kubura igikombe itegereje imyaka 29.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kongerera icyizere abafana bayo cyo kuba yakwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).
Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako karere, yatangije imikino y’umupira w’amaguru ihuza urubyiruko, hakanatangirwa ubutumwa bwo gukunda igihugu.
Mu mukino wahuje Musanze FC na Sunrise FC ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, Musanze FC yabonye igitego cy’intsinzi ku munota wa nyuma cyashimishije umutoza Ruremesha wari wamaze gutakaza icyizere muri uwo mukino.
Kuri iki Cyumweru mu karere ka Bugesera hateganyijwe irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka 20 Km de Bugesera rizaba rikinwa ku nhsuro ya kane, aho abarenga ibihumbi bibiri bamaze kwiyandikisha.
Mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe aho Amagaju azakira Rayon Sports, itike ya make yagizwe ibihumbi bibiri.
Ikipe ya Tottenham yo mu Bwongereza ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma yo gusezerera ikipe ya Ajax Amsterdam yo mu Buholandi.
Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza ikoze ibyo bamwe bafashe nk’ibitangaza, isezerera FC Barcelone yo muri Espagne mu mikino yo guhatanira igikombe cya UEFA Champions League gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Umutoza wa Kirehe yisanze ku kibuga wenyine, nyuma y’aho abakinnyi bari batangaje ko bazahagarika imyitozo nyuma y’umukino wabahuje na Etincelles
Ku mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona, Amagaju azaba yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe, aho izaba idafite abakinnyi babiri b’ingenzi
Myugariro w’ikipe ya Sporting Kansas City yo muri Amerika Rwatubyaye Abdul, yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe ya kabiri iri gukina imikino y’icyiciro cya kabiri muri Amerika
Umukino wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wahuje Musanze FC na Etincelles FC kuri sitade Ubworoherane ku itariki ya 2 Gicurasi 2019 warangiye Musanze FC itsinze Etincelles FC 1 - 0.
Umunyezamu wa Rayon Sports Mazimpaka André yatangaje ko ababazwa n’imyitwarire ya Mugiraneza Jean Baptiste hanze y’ikibuga, aho avuga ko akora ibidakwiye mu gushaka intsinzi.
Ubuyobozi bw’Ikipe ya AS Muhanga buratangaza ko itazitabira igikombe cy’amahoro uyu mwaka kubera ikibazo cy’umushobozi buke.
Nyuma y’amezi atandatu atoza ikipe ya AFC Leopards, Casa Mbungo Andre ubu ari kwifuzwa cyane na Singida United yo muri Tanzania
Mu gihe bimenyerewe ko amakipe yose mu cyiciro cya mbere asanzwe yiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro, uyu mwaka hiyandikishije amakipe cumi n’abiri gusa
Ikipe ya Kiyovu Sports iraza kwakira APR FC kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho iza kuba idafite abakinnyi batanu basanzwe babanza mu kibuga
Papy Fatty wigeze gukinira APR FC, ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bahesheje itike ikipe y’igihugu y’u Burundi yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, yitabye Imana ku wa kane tariki 25 Mata 2019.
Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Jonathan McKinstry, yamaze kwishyurwa amafaranga yishyurizwaga na FIFA yatanzemo ikirego
Umukinnyi ukomoka i Burundi Papy Fatty wakinaga mu ikipe ya Malanti Chiefs Fc yo muri Eswatini yaguye mu kibuga ari gukina ahita apfa.
Mu irushanwa ry’igikombe cyitiriwe imiyoborere myiza Kagame cup, ikipe y’abagore y’umurenge wa Rwimbogo ihagarariye akarere ka Rusizi yatewe mpaga n’ikipe y’akarere ka Ngorerero kuri stade ya Rusizi izira gukererwa yangak kuva mu kibuga kuva 10h30 kugeza 14h, ivuga ko ugukererwa kutabaturutseho.
Ikipe y’Amagaju yamaze guhabwa umushara w’ukwezi kwa gatatu ndetse banemererwa gushakirwa amacumbi y’ubuntu kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye
Masudi Djuma wari umaze iminsi atoza ikipe ya AS Kigali yaraye asezerewe n’iyi kipe, akaba muri iki gitondo amaze guhabwa ibaruwa imusezerera
Mu gihe habura imikino irindwi ngo Shampiyona y’icyiciro cya mbere irangire, amakipe atatu kugeza ubu niyo akomeje gukubanira umwanya wa mbere ndetse n’uwa kabiri
Ikipe ya Scandinavia y’i Rubavu, yasoje imikino ibanza ya Shampiyona y’abagore ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutungura AS Kigali ikayitsinda ibitego 3-0
Ikipe ya Sunrise itsinze AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.
Myugariro wahoze akinira Rayon Sports Abdul Rwatubyaye, yakinnye umukino we wa mbere muri Sporting Kansas City
Umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje Rayon Sports na APR FC, winjije arenga Miliyoni 50 Frws
Mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, Rayon Sports itsinze APR FC igitego 1-0, gitsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa nyuma, bituma APR isigara irusha Rayon Sports amanota atatu gusa.