Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sport mu nzira zo kuyobora FERWACY
Murenzi Abdallah wamamaye ubwo yayoboraga ikipe ya Rayon sports ndetse n’Akarere ka Nyanza yemejwe nk’umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY).

Ku muguroba wo kuwa gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2019, ni bwo komisiyo ishinzwe amatora mu mukino w’amagare yatangaje abakandida bujuje ibisabwa ku myanya y’abagize komite nyobozi, nyuma y’aho komite yari iyobowe na Bayingana Aimable yeguye kuya 06 Ukuboza 2019.
Amatora ya komite nyobozi ya FERWACY azaba ku itariki ya 22 Ukuboza 2019.
Abakandida bemerewe kwiyamamariza kujya muri komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ni :
Perezida: Murenzi Abdallah
Visi perezida wa mbere:
1. Mukazibera MariesAgnes
2. Kanamugire Jean Charles
Visi perezida wa kabiri: Nkuranga Alphonse
Umunyamabanga:
1. Niyonzima Gildas
2. Sekanyange Jean Leonard
Umubitsi: Ingabire Aissia
Abajyanama:
1. Me Bayisabe Irené
2. Karambizi Rabin-Hamin
3. Karama Geofrey
Murenzi Abdallah akaba agiye kongera kugaruka mu mikino nyuma y’aho mu mwaka wa 2013 igihe yari ayoboye ikipe ya Rayon Sports, yayifashije kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma y’imyaka umunani, gusa akaza kuva kuri uyu mwanya kubera itegeko ry’Umuvunyi Mukuru, ritemereraga abayobozi bo mu nzego za Leta kubangikanya iyi mirimo n’iyindi.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|
Azabikora kuko no kuri reyon 2013 yaduhesheje intsinzi
Mbere nambere twishimiye kugaruka kwa mayor abdallah lmana izamuhe umugisha ayobore neza ririya shyirahamwe kuko abanyenyanza nitwe tuzi ibyizabye kuko ibyo yatugejejeho lmana izabimwiture