APR na AS Kigali ziguye miswi, Mukura ikura atatu i Rusizi

Mu mikino y’umunsi wa 16 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, APR na AS Kigali zaguye miswi, Bugesera na Mukura zibona atatu

Mu mikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona, ari na yo ya mbere mu mikino yo kwishyura, irangiye AS Kigali ihagaritse umuvuduko wa APR FC.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, aho AS Kigali yakoreshaga bwa mbere Ndekwe Felix na Kayitaba Bosco yakuye muri Gasogi United.

Ku ruhande rwa APR FC, bakinnye badafite Byiringiro Lague na Bukuru Christophe kubera amakarita, ndetse na Niyonzima Olivier Sefu bose basanzwe babanzamo.

Uyu mukino utigeze ubonekamo uburyo bukomeye bwo gutsinda, warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga

AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rusheshangoga Michel, Ahoyikuye Jean Paul, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Ntamuhanga Thumaine Tity, Kayitaba Bosco, Nova Bayama, Ndekwe Félix, Nsabimana Eric Zidane, Benedata Janvier

APR FC: Rwabugiri Omar, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Manishimwe Djabel, Buteera Andrew, Niyomugabo Claude, Danny Usengimana, Ishimwe Anicet, Nizeyimana Djuma.

Mu yindi mikino ikipe ya Mukura yatsinze ESPOIR i Rusizi ibitego 2-1, byatsinzwe na Kyambadde Fred ku ruhande rwa Espoir Fc, naho Mukura itsindirwa na Iradukunda Bertrand ndetse na Ndizeye Innocent.

I Bugesera, ikipe ya Heroes yahatsindiwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Kibengo Jimmy, mu gihe ku Mumena Kiyovu yanganyije na Etincelles 0-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Timu yagicumbirwose mubatubwirire baganire kuko birarenze pe

Dusengimana Aimable yanditse ku itariki ya: 5-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka