
Wari umukino Rayon Sports yinjiyemo yifuza kuwutsinda ngo igabanye ikinyuranyo hagati yayo na APR FC yari yaraye itakaje ku mukino yahuyemo na AS Kigali.
Ni umukino Gasogi United yatangiye ihererekanya neza imipira, gusa Rayon Sports iza kuyigaranzura itangiye kuyisatira ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri kigitangira, umutoza Kirasa Alain wa Rayon Sports yaje gukuramo Iranzi Jean Claude yinjiza rutahuzamu Ernest Sugira baheruka gutizwa na APR FC.
Ku munota wa 55 w’umukino, ku mupira wari uhinduwe na Eric Rutanga, Sugira Ernest n’umutwe yaje gutsindira Rayon Sports igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radou, Eric Rutanga Alba, Iragire Saidi, Ndizeye Samuel, Nizeyimana Mirafa, Mugheni Kakule Fabrice, Oumar Sidibé, Iranzi Jean Claude, Sekamana Maxime, Bizimana Yannick
Gasogi United: Cuzuzo Aimé Gaël, Yamini Salumu, Ndabarasa Trésor , Aimable Kwizera, Kazindu Guy Bahati, Byumvuhore Trésor, Kaneza Augustin, Berrian Heron Scarla, Manasseh Mutatu, Muganza Isaac , Tidiane Koné
Mu yindi mikino, i Nyagatare ikipe ya Sunrise yahanganyirije ibitego 2-2 na Police FC, aho Sunrise yari yabanje ibitego 2-0 ariko Police Fc iza kubyishyura.
Nyuma y’imikino y’umunsi wa 16, APR ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’manota 38, igakurikirwa na Rayon Sports n’amanota 34, naho Police FC ku mwanya wa gatatu n’amanota 33.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Sugira ni babalao pee
Sugira ni babalao pee
Sugira ni umuhanga pee
Sugira numukinnyi ukumeye abonye ikipe imwitaho nka AS KIGALI yakomera nkuko yahoze
nubundi knc twari twamubabariye tugitangira