Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Mikel Arteta bemeranyijwe ko Mikel Arteta agiye kuba umutoza mukuru wa Arsenal mu gihe cy’imyaka itatu n’igice.
Karia Wallace wo muri Tanzania atorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) asimbuye Mutasim Gafaar wo muri Sudani warangije manda ye mu Gushyingo 2019.
Ku wa gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019, ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona.
Guhera ku wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena hatangiye amajonjora ya kabiri ya Basketball Africa League, mu gice cy’Iburasirazuba. Ikipe ya Patriots BBC yatangiranye intsinzi mu mukino wa mbere aho yatsinze JKT (Jeshi La Kujenga Taifa) amanota 113 kuri 61.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019, Inama ya Komite ya Mukura VS yateranye ifata imyanzuro irimo gusesa amaezerano y’umutoza wungirije.
Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Hervé yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2019 i Rubavu ku mupaka ava muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, akekwaho gukoresha impapuro mpimbano no kwambuka umupaka mu buryo butemewe.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko umutoza wayo yasezeye ku mirimo yo gutoza iyi kipe ahabwa inshingano zo kujya mu kanama gashinzwe gushakira abakinnyi iyi kipe. Umutoza wungirije Ruremesha Emmanuel yasigaranye inshingano zo gutoza Kiyovu Sports.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2019, i Nylon mu Busuwisi habereye tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi, irushanwa rizwi ku izina rya UEFA Champions League.
Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, hakomezaga umunsi wa 14 wa shampiyona. Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura ibitego 5 kuri 1 ishimangira umwanya wa kabiri mbere yo guhura na mukeba APR FC.
Ikipe ya APR FC ishimangiye umwanya wa mbere itsinda Heroes igitego kimwe ku busa mbere yo guhura na Rayon Sports ku munsi wa 15 wa shampiyona.
Kuva ku wa gatandatu tariki 21 kugera ku cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, mu Rwanda hazabera irushanwa ry’abagore ryateguwe na UTB VC. Ni irushanwa rifite umwihariko dore ko rizitabirwa n’ikipe y’igihugu ya Botswana.
REG yegukanye igikombe cya BK Preseason tournament nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 64 kuri 50.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019 harakinwa umukino wa nyuma w’Irushwanwa ribanziriza Shampiyona ya 2019/2020 hagati ya REG BBC na Patriots BBC, uwo mukino ukaba uteganyijwe kuba saa mbili z’ijoro muri Sitade nto (petit stade) i Remera.
Rutahizamu wa Rayon Sports Bizimana Yannick, ni we watowe nk’umukinnyi wahize abandi mu kwezi kwa 11 muri Rayon Sports
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemerera amakipe arindwi yari yangiwe kwitabira shampiyona kuzakina iy’uyu mwaka, ariko amenyeshwa ko atemerewe kuzamuka
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugeza ikirego muri Ferwafa, ishinja AS Kigali gusinyisha umukinnyi uyifitiye amasezerano
Kuva ku wa kabiri tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 mu Rwanda hazabera ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa League (BAL)
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Hakizimana Adolphe wakiniraga Isonga Football Academy
Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda habaye imikino itandukanye, aho mu mupira w’amaguru APR FC ikomeje kuyobora urutonde, naho muri Handball Police yegukanye irushanwa mpuzamahanga
Kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ukuboza 2019, kuri Stade ya Bugesera habereye umukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona warangiye Rayon Sports itsinze Heroes ibitego 4 kuri 1.
Muri gahunda ngarukakwezi ya ‛car free day’ ihoraho ya siporo rusange iba buri wa gatandatu w’icyumweru cya mbere n’uwa gatandatu w’icyumweru cya gatatu cy’ukwezi mu Karere ka Musanze, iyo ku itariki ya 07 Ukuboza 2019 yatunguye benshi aho umubare munini w’abayitabiriye wari ugizwe n’abasaza n’abakecuru.
Mu isiganwa rizwi nka Rwanda Cycling Cup ryari rimaze amezi atanu rikinwa, ryasojwe ritwawe na Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Cup
Rutahizamu ukomoka muri Guinea wakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Korea, yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports
Kuri uyu wa Gatandatu shampiyona irakomeza ku munsi wa 13, aho ikipe ya Gasogi ikina na APR FC idafite abakinnyi bane isanzwe igenderaho
Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro harakinwa umukino wa nyuma mu irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’I Burasirazuba no hagati (ECAHF)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruratangaza ko amasezerano y’imyaka itatu rwasinyanye na Paris Saint-Germain azabyara inyungu mu ngeri zitandukanye
Nyuma y’imyaka ine akinira ikipe ya APR BBC, Byiringiro Yannick yerekeje muri Tigers aho yashyize umukono ku masezerano yo kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.
Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wasozaga indi, Rayon Sports yaguye miswi na Police Fc kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Abakinnyi 25 batarengeje imyaka 15, bakomeje imyitozo yo kwitegura guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba muri 2021.
Nyuma y’imikoranire y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, ubu hagiye gukurikiraho ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu.