Amatora yatangiye ahagana saa tatu n’igice, abanyamuryango batanga abakandida. Ku mwanya wa Perezida w’ikipe hatanzwe umukandida umwe ari na we wari usanzwe ayobora ikipe, Tuyishime Placide, watowe Ku majwi 231 kuri 232 batoye.
Uwari umuyobozi wa njyanama y’ikipe Safari, ni we utagaragaye muri komite nshya.
Komite yatowe ya Musanze FC
Perezida: Tuyishime Placide
Visi Perezida wa mbere: Rwabukamba bita Rukara
Visi Perezida wa kabiri: Rwamuhizi Innocent
Umunyamabanga: Makuza
Umubitsi: Moses
Abajyanama: Habineza Haruna
Umiyobozi w ’abafana: Nsanzumuhire Dieudonné
Nyuma yo gutorerwa kuyobora iyi kipe. Tuyishime Placide yasabye Abanyamusanze kunga ubumwe.
Yagize ati “I Musanze hamaze iminsi amagambo menshi atari meza, ndasaba abafana ndetse n’abandi bose kuba inyuma y’ikipe kugira ngo umusaruro uboneke”.
Yakomeje avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose ikipe ikaguma mu cyiciro cya mbere.
Bamwe mu bafana baganiriye na Kigali Today bishimiye komite yatowe, dore ko bavuga ko bashyizemo bamwe mu bakiniye Mukungwa 408 bituma biyumva muri Musanze FC.
Musanze FC yasoje igice kibanza cya shampiyona 2019/2020 iri ku mwanya wa 13, aho yatsinze umukino umwe gusa.
Shampiyona izasubukurwa imikino yo kwishyura yakira AS Muhanga kuri sitade Ubworoherane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|