Imbere ya Perezida Kagame, Patriots yageze mu cyiciro cy’amakipe 12 muri BAL

Ikipe ya Patriots BasketBall Club yatsinze City Oilers yo muri Uganda amanota 81 kuri 51, ihita igera mu cyiciro cy’amakipe 12 muri Basketball Africa League, mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino
Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino

Ni umukino wakinwe kuwa gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019, wari umukino wa kabiri wa ½, nyuma y’aho ikipe ya Gendarmerie National Basketball Club (GNBC) yo muri Madagascar yari gutsinda Ferroviario de Maputo amanota 94 kuri 90, igahita ibona itike iyijyana mu cyiciro cya gatatu cy’amakipe 12 azakina ijonjora rya gatatu .

Ni umukino woroheye Patriots BBC cyane, dore ko yatsinze agace ka mbere amanota 25 kuri 19 ya City Oilers. Agace ka kabiri City Oilers yagaragaje imbaraga nyinshi ariko ubwugarizi bwa Patriots BBC bwarimo Kaje Elie bukora akazi katoroshye, karangira ikipe ya Patriots BBC iyoboye n’amanota 41 kuri 33 ya City Oilers.

Uyu mukino warebwe n'abantu benshi
Uyu mukino warebwe n’abantu benshi

Agace ka gatatu karanzwe n’izina Sagamba Sedar ukinira Patriots BBC werekanye ko azi City Oilers cyane. Ubufatanye bwe na Nijimbere Guibert bwatanze umusaruro abafana bifuzaga, maze Patriots BBC iyobora aka gace n’amanota 61 kuri 45 ya City Oilers.

Agace ka kane Patriots BBC yagakinnye ishaka gukora ikinyuranyo cy’amanota menshi cyane. Kenny Gasana ni umwe mu bakinnyi bigaragaje mu gutsinda amanota 3 menshi, maze Patriots BBC isoza umukino itsinze amanota 81 kuri 59 ya City Oilers, ikinyuranyo cy’amanota 22.

Patriots BBC (yambaye umweru n'umukara) yatsinze City Oilers ku kinyuranyo cy'amanota 22
Patriots BBC (yambaye umweru n’umukara) yatsinze City Oilers ku kinyuranyo cy’amanota 22

Nyuma y’umukino, Nijimbere Guibert ukinira Patriots BBC yatowe nk’umukinnyi w’umukino.

Yatangarije Kigali Today ko bakosoye amakosa bakoze bakina na City Oilers muri Tanzania, agira ati “City Oilers turayizi, twakinnye na yo muri Tanzania, twakosoye amakosa twakoze mu mukino twakinnye na bo, twaje gukina na yo tuyizi bihagije”.

Nyuma yo gutsinda City Oilers, ikipe ya Patriots yahise ibona itike yo kuba mu makipe 12 azakina ijonjora rya gatatu.

Uko imikino yagenze

GNBC (Madagascar) 94-90 Ferroviario de Maputo (Mozambique)

Patriots (Rwanda) 81-59 City Oilers (Uganda)

Gahunda yo kuri iki cyumweru

Saa kumi n’imwe (17h00): Guhatanira umwanya wa gatatu hagati ya City Oilers na Ferroviario de Maputo.

Saa moya (19:00): Umukino wa Nyuma hagati ya Patriots BBC na GNBC.

Ibiciro byo kwinjira ni 1000, 2000 na 5000Frs muri VIP.

Kureba andi mafoto yaranze uyu mukino, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka