Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 19, ku mupira Omborenga Fitina yazamukanye agacenga Iranzi Jean Claude na Eric Rutanga, umupira ahinduye Mirafa awukuyeho biranga, maze Lague Byiringiro ahita atera ishoti rikomeye umunyezamu Kimenyi Yves ntiyabasha kuwugarura.
Nyuma yo gusoza igice cya mbere bigaragara ko Rayon Sports iri kurushwa, umutoza mbere yo gutangira igice cya kabiri yakoze impinduka ebyiri, akuramo Nizeyimana Mirafa na Olokwei Commodore, yinjiza Nshimiyimana Amran na Ciiza Hussein.
Ku munota wa 49 w’umukino, Byiringiro Lague yaje guhabwa ikarita yahawe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Eric Rutanga, ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ikurikira iyo yari yahawe ubwo yatsindaga igitego agakuramo umupira.
Nyuma yo guhabwa ikarita itukura, umutoza yakoze impinduka mu rwego rwo gukomeza ubwugarizi, yinjijemo Mushimiyimana Mohamed na Buteera Andrew.
Ku munota wa 88 w’umukino, APR FC yaje kubona Coup-Franc, maze Manzi Thierry aza kuyitsinda, umukino urangira gutyo APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0
Abakinnyi babanje mu kibuga
APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Byiringiro Lague na Danny Usengimana
Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Iragire Saidi, Ndizeye Samuel, Rutanga Eric, Nizeyimana Mirafa,Olokwei Commodore, Oumar Sidibe, Iranzi Jean Claude, Michael Sarpong na Bizimana Yannick
Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino





































Amafoto: Nyirishema Fiston
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira cyane ubuyobozi bwa apr fc nkashimira abakinyi bose bakomeze batwihere ibyishimo ,
turabashimiye cyane kubwamakuru meza mutugezaho kandi kugihe
mukomereze aho (2020) tuyibemo neza .
Murakoze kutubwira ayomakurumujyemutubwira nayandiyosemurakoze
Apr
Yaduhaye
New years
turabashima komutujyejejeho umukino ukuwarajyiye twishimiye itsinzi ya apr fc ni danniel inyanza mumurenge wa BUSORO