Umutoza wa Rayon Sports arasezerewe nyuma yo gutsindwa na APR FC

Nyuma yo gutsindwa na mukeba ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatandatu, umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza ahise asezererwa

Nyuma y’inama ndende yaraye ihuje Komite nyobozi ya Rayon Sports, yafashe umwanzuro wo gusezerera umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza wari umaze amezi atatu ayitoza.

Javier Martinez Espinoza arasezerewe
Javier Martinez Espinoza arasezerewe

Ibi bije nyuma yo kutishimira uburyo uyu mutoza yitwaye mu mikino ibanza, harimo by’umwihariko umukino yatsinzwemo na APR FC bigaragara ko anarushwa, aha akaba yarashinjwe na benshi ko yahagaritse nabi iyi kipe ya Rayon Sports mu kibuga.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko batandukanye ku bwumvikane, aho Kirasa Alain aza gutoza umukino Rayon Sports ifitanye na Mukura
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko batandukanye ku bwumvikane, aho Kirasa Alain aza gutoza umukino Rayon Sports ifitanye na Mukura

Amakuru atugeraho avuga ko uyu mutoza mu masezerano yagiranye na Rayon Sports, igihe yaba yirukanwe amasezerano ye atarangiye, yahabwa ukwezi kumwe gusa k’umushahara kw’imperekeza.

Javier Martinez Espinoza atandukanye na Rayon Sports amaze kuyitoza imikino 15 ya shampiyona, aho yatsinzemo imikino icyenda, atsindwa imikino ibiri, anganya ine, akaba ayisize ku mwanya wa gatatu n’amanota 31 arushnwa na APR FC ya mbere amanota atandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Apr ohhh!! Naho ibya rayon sport nakagaruka ninkibisanzwe

M eric yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Umutoza ararenganye cyane buriya se arsdhinjwa iki?

Mupenzi Lambert yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Umutoza ararenganye cyane buriya se arsdhinjwa iki?

Mupenzi Lambert yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Yanze kumva ibyo commite imubwira,ntabwo yemeraga kugirwa Inama, ubundi ntawe usuzugura umuyobozi we

Christian yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Ariko jye narumiwe mushobora kuba muti umupira pe yatsinze marine 6 mwikomanga ku gatuza ngo ni igitangaza atsinda mukura 5 muti ni ubutumwa ahaye APR none iramutsinze muti nyazi gutoza uwo muzazana se izayitsinda ibihe bose monde? Ese ko murenganije niwe waguze abarukanwe na APR?abakinnyi mwamuhaye ntawundi muzaruro utari uriya ubuse niwe watumye erive muri congo? Ubuse niwe waguze ba bariya banyamahanga (Sidibe,comodori)bahagarikwa na bukuru kdi mwaramwirukanye ngo ntashoboye mukabazana ntanakimwe bamurusha jye ikosa ndishira kubuyobozi kuruta uko narishyira ku mutoza buriya mwaguraga iranzi,amuran,maxime,murafa ......mwumva bazabaha uwihe musaruro koko kdi muziko birukaniwe umusaruro mubi mwumvaga mufite umuhe buhanga burenze ubwa APR? Jye mbona gutsindwa byari ngombwa .jye ndi APR nyawe ariko igitekerezo cyanyje nicyo

NYIRABIZEYIMANA jacqueline yanditse ku itariki ya: 24-12-2019  →  Musubize

Tubashimiye amakuru meza muduhaye kuri Rayon sport njye ndumva kwirukana umutoza sibyiza kuko urebye no mubakinnyi harimo umwuka utari mwizape bazineza ko babe
nshwaho na bafaba barangiza bakitwara uko biboneye nabo barihemukiyepe murakoze mbifurije umwaka mushya muhire wa 2020.

Habintwari Asouman Egide yanditse ku itariki ya: 24-12-2019  →  Musubize

Niyigendere byaragaragayeko atarari kurwego rwo gutoza rayon sport y’abafana benshi bahora banyotewe n’intsinzi.mukomeze kugira akazi keza.

Diogene habimana yanditse ku itariki ya: 24-12-2019  →  Musubize

Ariko nkibi bibera muri equipe yacu koko kombona arakavuyo katazanashira ubu tuzatuza ryari nonese gutsindwa na APR biba bisobanuye kwirukana umutoza?gutsindwa na Rayon sport kwa APR bisobanura ko ubwo umutoza wa APR adashoboye?Ko yatsinzwe na Sanarize ko batamwirukanye ko yatsinze Mukura kuki abafana tutumva ibyumupira koko?Niyigendere icyo nzi nuko arumutoza mwiza kandi wumuhanga

Jonathan yanditse ku itariki ya: 24-12-2019  →  Musubize

Nagende kbsa yaratubabaje aturishije iminsi mikuru nabi

alias jean baptiste yanditse ku itariki ya: 24-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka