Kuri uyu wa mbere ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri, aba barimo Habamahoro Vincent wigeze kuyikinira, akayivamo umwaka ushize yerekeza muri AFC Leopards ariko aza gutanduka nayo kubera ibibazo by’amikoro iyi kipe ifite.

Habamahoro Vincent yasubiye muri Kiyovu Sports

Undi mukinnyi iyi kipe yasinyishije, ni rutahizamu witwa MBAZO’O NKOTO KARIM ukomoka muri Cameroun, uyu bikaba bivugwa ko yari yaje aje gukinira ikipe ya Muhanga, ariko birangira uyu munsi asinyiye Kiyovu amasezerano y’umwaka n’igice.
Kugeza ubu Kiyovu Sports irabarizwa ku mwanya wa gatanu n’amanota 23 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ikaba irushwa amanota 15 na APR FC iri ku mwanya wa mbere y’imikino 16.

MBAZO’O NKOTO KARIM w’imyaka 20 yasinyiye Kiyovu umwaka n’igice

National Football League
Ohereza igitekerezo
|