Abakunzi b’ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare baraburira Mukura Victory Sport ko iza guhabwa isomo ishyira andi makipe azaza kuri stade nshya y’iyi kipe, abafana bahaye izina rya ‘Gorigota’.
Abanyarwanda bahuriye ku gufana ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza (Chelsea FC Kigali Official Supporters), kuri uyu wa kane bateguye igikorwa cyo kwakira ku kibuga cy’indege Didier Drogba wahoze ari umukinnyi w’iyi kipe. Aba bafana bazanakorana urugendo ruzatangirira ahitwa kwa Freddy rusorezwe kuri Kigali Convention Center (…)
Umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona Espoir Fc igomba kwakiramo Rayon Sports, biravugwa ko ushobora kubera mu mujyi wa Kigali
Igitego cya Manishimwe Djabel yatsinze Bugesera fc gifashije APR Fc kubona amanota 3 ya mbere Ku munsi wa 2 wa shampiona .
Mu mukino wari utegerejwe na benshi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali ibitego 2-0
Ikipe ya UTB VC yamenyesheje amakipe arimo Gisagara yifuza Niyigena Jules wabakiniraga, ko agomba kubahiriza amasezerano uyu mukinnyi afitanye na UTB
Rutahizamu ukomoka i Burundi Shabban Hussein Tchabalala, ymaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Bugesera Fc mu mwaka w’imikino 2019/2020
Ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda bakina mu ikipe ya Huye Motorsports yari ihagarariwe n’imodoka ya Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude, ni bo begukanye isiganwa rya Mountain Gorilla Rally.
Myugariro wa APR Fc Mutsinzi Ange uheruka kugongana na Sugira Ernest mu mukino bakinaga na AS Kigali, abaganga bamuhaye ikiruhuko cy’iminsi itatu
Mu mikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itegerejwe kuri uyu wa kabiri, hategerejwe imikino ibiri izahuza amakipe ahabwa amahirwe y’igikombe
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ry’imodoka ryiswe Rwanda Montain Gorilla Rally, Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude bakuye ku mwanya wa mbere Umurundi Roshanali Mohamed Abbas na Tissarchontos Petros bari babarushije amasegonda abiri ku munsi wa mbere.
Ku mukino wa mbere wa Shampiyona wakinirwaga kuri Stade nshya ya Bugesera Heroes yahatsindiwe ibitego bibiri ku busa ku mukino wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere
Ikipe ya Gasogi United yihagazeho inganya na Rayon Sports 0-0, mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro.
Umunsi wa mbere w’isiganwa ry’amamodoka ryiswe Mountain Gorilla Rally wabereye kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 04 Ukwakira 2019, wegukanywe, na Roshanali Mohamed Abbas na Tissarchontos Petros bakomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Mu mukino wafunguraga Shampiyona y’u Rwanda 2019, AS Kigali inganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Nyuma y’amezi ane Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona iheruka irusha mukeba APR amanota arindwi, shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka wa 2019/2020 uratangira kuri uyu wa gatanu.
Stade ubworoherane yamaze kwemererwa kuzakira imikino ya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019/2020 n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa.
Ubwo umukino w’igikombe cya Super Cup kiruta ibindi mu Rwanda muri 2019 waganaga ku musozo, AS Kigali yari iri mbere n’ibitego 2-1. Ku munota wa nyuma w’inyongera, abafana ba Rayon Sports basazwe n’ibyishimo kubera igitego cyo kwishyura cya Eric Rutanga cyatumye umukino winjira muri za penariti.
Ikipe ya AS Kigali itsinze iya Rayon Sports mu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup), ihita yegukana icyo gikombe.
Mbere y’umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uzahuza Rayon Sports na AS Kigali, Haruna Niyonzima Captain wa AS Kigali yitezwe kugaruka mu kibuga, nyuma yo gusiba imikino Nyafurika ikipe ye yakinnye kubera kubura ibyangombwa.
Johnathan "Johnny" McKinstry wahoze atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yarangije kwemezwa nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Uganda aho kuri uyu wa mbere tariki 30Nzeri 2019 yasinye amasezerano y’imyaka itatu.
Mu gihe Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwanda isigaje iminsi mike ngo itangire, muri Sitade Ubworoherane y’i Musanze hari akazi katoroshye mu rwego rwo gushaka icyemezo cyemerera iyo sitade kwakira imikino ya Shampiyona.
Mu mukino ubanza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cya CHAN 2020 , Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) atsindiye Ethiopia iwayo igitego kimwe ku busa.
Umukino w’ishiraniro wabereye muri Kigali Arena mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 warangiye ikipe ya Patriots BBC itsinze REG BBC amanota 65-59.
Mu ntangiriro z’Ukwakira mu Rwanda harakinwa isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla 2019, rikazakinirwa mu turere dutatu mu gihe cy’iminsi itatu
Ku wa gatanu tariki 20 Nzeri 2019 muri Kigali Arena habereye imikino ya Basketball. Ikipe y’abagore ya APR yegukanye igikombe cya Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK National Basketball League).
Nyuma y’iminsi hashakishwa umutoza ugomba gusimbura Robertinho, Rayon Sports yasinyishije Javier Martinez Espinoza amasezerano y’umwaka umwe.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yaraye igeze i Addis Ababa muri Ethiopia amahoro, aho igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia mu mukino wo gushaka tike y’igikombe cya CHAN.
Ikipe y’u Rwanda y’abagabo itangiranye intsinzi imikino Nyafurika y’abafite ubumuga itsinda Kenya amaseti 3-2 mu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera kuri uyu wa kane.
Nyuma y’uko ikipe ya Mukura yatsinze iya Rayon Sport ikayitwara igikombe cy’amarushanwa y’ikigega ‘Agaciro’, umufana umwe yayihaye ikimasa mu rwego rwo kwishimira iyo ntsinzi.