I Nyamirambo, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Rayon Sports, mu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Umukino ugitangira ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira, ku munota wa mbere w’umukino Bizimana Yannick yahushije uburyo bwashoboraga kuvamo igitego.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Kirasa Alain yaje guhita akuramo Sekamana Maxime yinjizamo Sugira Ernest, uyu rutahizamu wari wabahesheje amanota atatu ku mukino uheruka ntiyahiriwe n’uyu munsi kuko yateye mu izamu rimwe gusa.
Amakipe yombi yagerageje gushakisha igitego, ariko umukino uza kurangira nta n’imwe ibashije kubona igitego.
Mu yindi mikino, ikipe ya Marines yatsinze Gasogi United ibitego 2-0, naho ikipe ya Muhanga itsindirwa mu rugo na Gicumbi Fc igitego 1-0.
Kuri iki cyumweru shampiyona irakomeza, aho umukino utegerejwe cyane ari uzahuza APR FC na Bugesera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|