BAL2020: Kenny Gasana yafashije Patriots BBC kuyobora itsinda rya kabiri

Umunsi wa kabiri w’amajonjora ya Basketball Africa League mu gice cy’Iburasirazuba , ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa kabiri, Kenny Gasana yafashije Patriots BBC kuyobora itsinda rya kabiri nyuma yo gutsinda University of Zambia Pacers (UNZA) amanota 76 kuri 53.

Kenny Gasana yatsinze amanota 24
Kenny Gasana yatsinze amanota 24

Ni umukino watangiye uyoborwa n’ikipe ya U.N.Z.A Pacers mu gace ka mbere aho iyi kipe yo muri Zambia yatsinze agace ka mbere amanota 17 kuri 14 ya Patriots BBC . Nyuma yo gutakaza agace ka mbere, ikipe ya Patriots BBC yakinanye agace ka kabiri imbaraga nyinshi maze karangira ifite amanota 40 kuri 27 ya U.N.Z.A.

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yakomeje kwerekana imbaraga binyuze ku basore barimo Sagamba Sedar na A’darius Pegeus bigaragaje cyane . Aka gace karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 63 kuri 41 ya UNZA Pacers.

Agace ka kane Gasana Kenny yerekanye ubunararibonye mu gukina Basketball nk’uwabigize umwuga, afasha Patriots BBC gutsinda umukino n’amanota 76 kuri 53. Gasana Kenny ukinira Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 24.

Imikino y’umunsi wa kabiri:

JKT 63- 87 GNBC
City Oilers 87- 92 Feroviario de Maputo
UNZA Pacers 53-76 Patriots BBC

Uko amatsinda ateye nyuma y’umunsi wa kabiri

Itsinda rya mbere:

Patriots BBC (Rwanda): imikino 2, amanota 4
GNBC (MADAGASCAR): Imikino 2 , amanota 4
UNZA Pacers (ZAMBIA): imikino 2, amanota 2
JKT(TANZANIA): Imikino 2, amanota 2

Itsinda rya kabiri:

Ferroviario de Maputo(MOZAMBIQUE): Imikino 2, amanota 4
City Oilers(UGA) : Imikino 2, amanota 3
Cobra Sport (SSDA): Imikino 1, amanota 1
KPA (KENYA): Imikino 0, amanota 0

Gahunda yo kuri uyu wa kane tariki ya 19 Ukuboza 2019

12.30 U.N.Z.A PACERS(ZAM) VS J.K.T(TAN)
15.00 K.P.A(KEN)VS FERROVIARIO DE MAPUTO(MOZ)
17.30 COBRASPORTS (SSD)VS CITYOILERS (UGA)
20.00 PATRIOTS BBC(RWA)VS G.N.B.C(MAD)

Ku mukino uhuza Patriots BBC na GNBC haraba umuhango wo kumurika LOGO ya BAL 2020. Uyu muhango uritabirwa na FIBA na NBA/AFRICA, FERWABA, n’abandi bayobozi ba Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka