Akanama gashinzwe gutanga impushya muri Ferwafa, nyuma yo gusura imirimo yo gusana ikibuga ikipe ya Gicumbi yakiriraho imikino, kafashe umwanzuro wo kwemerera iyi kipe kuba yahakirira imikino y’amarushanwa yemewe mu Rwanda.

Ikibuga cya Gicumbi nyuma yo gutunganywa ubu cyemerewe kwakira imikino itandukanye

Iyi kipe ya Gicumbi yari imaze amezi asaga atanu yakirira imikino ya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro kuri Stade Mumena i Nyamirambo, nyuma yo gusaga ikibuga cyayo kitujuje ubuziranenge mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.
Iki kibuga cya Gicumbi bivugwa ko cyatanzweho asaga Miliyoni 30 Frws, kizatangira kwakira imikino ya shampiyona irimo umukino Gicumbi izakira Sunrise, ndetse n’imikino ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro itaramenyekana amatariki izaberaho.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|