
Abakinnyi batanu bazahagararira u Rwanda
Mu gihe habura iminsi itanu gusa ngo Tour du Rwanda itangire, kuri uyu munsi hamaze gutangazwa abakinnyi bazahagarira u Rwanda, bakazaba bayobowe na Samuel Mugisha nka kapiteni w’iyi kipe.

Mugisha Samuel uzaba uyoboye abandi nyuma yo guhabwa umwambaro
Team Rwanda izaba igizwe n’abakinnyi batanu barimo batatu begukanye Tour du Rwanda mu myaka ishize ari bo Mugisha Samuel, Areruya Joseph ndetse na Nsegimana Jean Bosco, hakaza ndetse kandi na Jean Claude Uwizeye na Gahemba Bernabe (murumuna wa Areruya Joseph).
Mu isiganwa ry’uyu mwaka, hazitabira amakipe 16 atandukanye, aho amakipe yo mu Rwanda azaba ari atatu, harimo ikipe y’igihugu Team Rwanda, Benediction Ignite, ndetse na SACA (Skol Adrien Cycling Academy).

Abayobozi ba Ferwacy, abatoza n’abakinnyi ba Team Rwanda

Abakinnyi n’abatoza ba Team Rwanda

Mugisha Samuel nawe yegukanye Tour du Rwanda 2018

Jean Claude Uwizeye nawe azaba akinira Tour du Rwanda

Gahemba Bernabe

Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017

Nsengimana Jean Bosco wigeze kwegukana Tour du Rwanda
Ohereza igitekerezo
|