Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka, aho yasinyishije abakinnyi babiri barimo Habamaho Vincent ndetse na rutahizamu ukomoka muri Cameroun
Mu mikino itarimo umupira w’amaguru, bimwe mu byavuzwe cyane 2019 harimo itahwa rya Kigali Arena, Patriots yitwaye neza ku rwego mpuzamahanga, ndetse na Merhawi Kudus wanikiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda
Rayon Sports itsindiye Gasogi United igitego 1-0 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest
Mu mikino y’umunsi wa 16 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, APR na AS Kigali zaguye miswi, Bugesera na Mukura zibona atatu
Myugariro wa Rayon Sports n’Amavubi Rugwiro Hervé wari ufungiye i Rubavu amaze kurekurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko mu byamubabaje mu mezi atatu amaze ku buyobozi, harimo kuba yarigeze guherekeza ikipe ya Musanze FC i Kigali ubwo yari igiye gukina na APR FC igatsindwa ibitego 5-0.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukuboza mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze habereye inama y’inteko rusange y’ikipe ya Musanze FC. Ku murongo w’ibyigwa hari amatora ya Komite Nyobozi ya Musanze FC.
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje, ikipe ya Musanze FC na yo ikomeje kwiyubaka nyuma yaho yirukaniye abakinnyi bayo batanu.
Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga APR FC yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports
Ikipe ya Gasogi United yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Tidiane Koné mu mukino wabonetsemo amakarita 4 y’umutuku.
Hari amakuru yakomeje kumvikana y’uko Rutahizamu wa APR FC Ernest Sugira, yamaze gutizwa muri Police FC mu gihe cy’amezi atandatu.
Umwaka wa 2019 ugeze ku musozo, ni umwaka waranzwe n’intsinzi ku ikipe y’igihugu Amavubi, ihinduranya ry’abakinnyi hagati ya APR FC na Rayon Sports, amasezerano y’u Rwanda na Paris Saint-Germain, n’ibindi.
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu amavubi Kwizera Olivier yasinyiye ikipe ya Gasogi United amasezerano y’amezi atandatu kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019. Biteganyijwe ko azakina umukino wa gicuti uzahuza ikipe ya Gasogi United na APR FC.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019, komite nyobozi ya Musanze FC yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Musanze imumenyesha ubwegure bwayo.
Rayon Sports na Mukura zanganyije igitego 1-1 w’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umukino wabereye mu karere ka Nyanza.
Nyuma yo gutsindwa na mukeba ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatandatu, umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza ahise asezererwa
Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena hasojwe ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa Leaue (BAL).
Mu matora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare yabaye kuri iki Cyumweru, Murenzi Abdallah ni we utorewe kuba Perezida mu gihe cy’imyaka ibiri
Ikipe ya Patriots BasketBall Club yatsinze City Oilers yo muri Uganda amanota 81 kuri 51, ihita igera mu cyiciro cy’amakipe 12 muri Basketball Africa League, mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame.
Ikipe ya APR Fc yihereranye Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-0, mu mukino usoza imikino ibanza wabereye kuri Stade Amahoro
Ikipe ya Patriots BBC yatsinze GNBC yo muri Madagascar amanota 94 kuri 88 mu mukino witabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) ku bw’igitekerezo cyiza cyo gushyiraho irushanwa rihuza amakipe ya Afurika (Basketball Africa League – BAL ).
Umunsi wa kabiri w’amajonjora ya Basketball Africa League mu gice cy’Iburasirazuba , ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa kabiri, Kenny Gasana yafashije Patriots BBC kuyobora itsinda rya kabiri nyuma yo gutsinda University of Zambia Pacers (UNZA) amanota 76 kuri 53.
Murenzi Abdallah wamamaye ubwo yayoboraga ikipe ya Rayon sports ndetse n’Akarere ka Nyanza yemejwe nk’umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY).
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Mikel Arteta bemeranyijwe ko Mikel Arteta agiye kuba umutoza mukuru wa Arsenal mu gihe cy’imyaka itatu n’igice.
Karia Wallace wo muri Tanzania atorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) asimbuye Mutasim Gafaar wo muri Sudani warangije manda ye mu Gushyingo 2019.
Ku wa gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019, ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona.
Guhera ku wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena hatangiye amajonjora ya kabiri ya Basketball Africa League, mu gice cy’Iburasirazuba. Ikipe ya Patriots BBC yatangiranye intsinzi mu mukino wa mbere aho yatsinze JKT (Jeshi La Kujenga Taifa) amanota 113 kuri 61.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019, Inama ya Komite ya Mukura VS yateranye ifata imyanzuro irimo gusesa amaezerano y’umutoza wungirije.
Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Hervé yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2019 i Rubavu ku mupaka ava muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, akekwaho gukoresha impapuro mpimbano no kwambuka umupaka mu buryo butemewe.