Ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa”, habereye Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro, aho Kiyovu na AS Kigali zakinnye umukino wa nyuma zahise zicakirana
Muri uyu mwaka u Rwanda rurakira ku nshuro ya cumi kabiri isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda Tour du Rwanda, aho habura ukwezi gusa kugira ngo iri siganwa ritangire
Mu gace ka kane k’isiganwa La Tropicale Amissa Bongo ribera muri Gabon, Areruya Joseph yaje ku mwanya wa kabiri ahembwa nk’uwarushije abandi guhatana
Myugariro Kayumba Soter uheruka gusinyira rayon Sports yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona muri uyu mwaka w’imikino
Guhera mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda harakinwa imikino igamije kuzirikana intwari z’u Rwanda, aho izaba mu mikino itandukanye
Kuri uyu wa Kabiri i Cairo mu Misiri habereye Tombola y’amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu witwa Bannen Philippe Arthur ukomoka muri Cameroun
Mu nama yateranye kuri iki Cyumweru kuri Muhazi, abanyamuryango ba Rayon Sports bafashe imyanzuro irimo kuvugurura amategeko, gutangira sosiyete y’ubucuruzi n’ibindi.
Minani Hemed, umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports, avuga ko izina Gorigota rikwiye kuvaho rigahinduka Yeruzalemu kuko uwakahabambiye ariwe usigaye uhambambirwa.
Imikino isoza igice kibanza muri Volleyball yasojwe kuwa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020, ikipe ya Gisagara VC itsinda REG VC amaseti 3-2, mu gihe Ikipe ya Kirehe VC yatsinzwe na IPRC Ngoma amaseti 3-1 isoza imikino ibanza nta mukino n’umwe itsinze.
Ikipe ya Etincelles yari yahize ko izatsindira ikipe ya APR FC kuri Sitade Umuganda ntiyashoboye kubigeraho cyakora amakipe yombi yaje kunganya.
Muhitira Felicien uzwi ku izina rya Magare, ni we wegukanye isiganwa ry’amaguru ryiswe ‘Huye Half Marathon’ mu bagabo ryabereye mu Karere ka Huye.
Umutoza mushya w’ikipe ya Heroes FC, Jaanus REITEL, ukomoka muri Estonia yahigiye ko agomba kugumisha Heroes mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2019/2020.
Shampiyona ya Basketball umwaka w’imikino 2019/2020 iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama kuri sitade nto y’ i Remera, aho yitezwemo byinshi
Banki ya Kigali (BK) iri mu mwaka wayo wa kabiri itera inkunga imikino ya Basketball mu Rwanda. Iyi banki yamaze kongera inkunga yahaga ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA)hagamijwe kuzamura uyu mukino.
Nyuma yo gusoza amasezerano mu kwa 12/2019, umutoza Mashami Vincent araza kongererwa amasezerano nk’umutoza mukuru w’Amavubi
Rutahizamu Bizimana Yannick ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi muri Rayon Sports cyatanzwe kuri uyu wa Gatatu
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mutarama 2019 ku cyicaro cy’uruganda rwa Azam habereye umuhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati ya APR FC n’uruganda Rwa Azam (Bakhresa Grain Milling Rwanda Ltd).
Umukinnyi wo mu kibuga hagati Ally Niyonzima amaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports, akaba agomba gutangira kuyikira muri iyi mikino yo kwishyura
Mu mpera z’iki Cyumweru ubwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iza kuba ikomeza, hategerejwe bamwe mu bakinnyi batari baremerewe gukina imikino ibiri iheruka.
Umukinnyi wa Rayon Sports Iranzi Jean Claude yerekeje mu Misiri aho agiye gukora igeragezwa mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2020 ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo, ni bwo umutoza Samyr Sanchez ukomoka muri Venezuela na Rutahizamu Roby Norales ukomoka muri Honduras bageze mu Rwanda baje mu kipe ya Mukura VS.
Rutahizamu wa Bugesera Shabban Hussein Tchabalala, agiye kwerekeza mu Bushinwa gukora igerageza muri imwe mu makipe yaho
Mu karere ka Huye hari kubera imikino ibanziriza isiganwa rya Huye Half Marathon rizaba mu mpera z’iki cyumweru, hakaba ahamaze kumenyekana amakipe azakina imikino ya nyuma (Finals)
Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota atandatu
Mu mikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yanganyije na AS Kigali, Gasogi itsindwa na Marines.
Shampiyona ya Basketball izatangira tariki ya 17 Mutarama 2020, hakina Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona cya 2018-2019, na IPRC Kigali, amakipe yombi akomeye.
Umunya-Senegal Sadio Mané yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika, mu birori byabereye mu Misiri.
Ku wa mbere tariki ya 06 Mutarama 2020, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryafatiye ibihano abanyamuryango b’amwe mu makipe bitwaye nabi mu gice kibanza cya shampiyona, nubwo mu mikino ibanza ya shampiyona amakipe menshi yavuze ko imisifurire itagenze neza.