Basketball: Tigers irakira REG, UGB yakire Patriots

Umunsi wa 10 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare muri Sitade nto i Remera.

Patriots BBC iragaruka mu kibuga ikina na UGB
Patriots BBC iragaruka mu kibuga ikina na UGB

Ni umunsi urimo imikino ifite icyo isobanuye cyane ,aho Tigers BBC itozwa na Ngwijuruvugo Patrick wahoze atoza REG BBC izacakirana na REG BBC. Ni umukino uzaba ufite igisobanuro kuri Tigers BBC cyane kuko umutoza wayo yahoze atoza REG BBC.

Umwe mu bakinnyi b’inkingi za Tigers BBC, Habiyambere Patrick, yahoze ari umukinnyi wa REG BBC ibi birakomeza uyu mukino haba kuri Tigers BBC ndetse na REG BBC.

Ngwijuruvugo Patrick wahoze atoza REG BBC agiye gucakirana na yo
Ngwijuruvugo Patrick wahoze atoza REG BBC agiye gucakirana na yo

Patriots BBC ikomeje kwitegura shampiyona ya Basketball Africa League izakinwa kuva tariki ya 13 Werurwe irakoresha iyi mikino mu rwego rwo kwitegura iyi mikino.

Gahunda y’Imikino muri izi mpera z’icyumweru

Umunsi wa 10: Ku wa Gatanu tariki 21/02/2020 Petit Stade Amahoro

18h00 UGB vs PATRIOTS
20h00 TIGERS vs REG

Umunsi wa 11: Ku wa Gatandatu 22/02/2020

9h00 RUSIZI vs Shoot For The Stars /RUSIZI
10h00 UBUMWE vs RP IPRC Huye /RAFIKI
12h00 APR vs RP IPRC Huye /RAFIKI
14h00 ESPOIR vs 30 Plus /RAFIKI
14h00 UR(CMHS) vs REG /RP-IPRC Kigali

Umunsi wa 12: Ku cyumweru 23/02/2020

09h00 RP-IPRC Musanze vs UR-CMHS /IPRC Musanze
11h00 GS Marie Reine Rwaza vs APR /RWAZA
11h00 UR-Huye vs The HOOPS Rwanda /UR Huye
13h00 UR-Huye vs Shoot For The Stars /UR Huye
11h00 RP-IPRC Kigali vs RP-IPRC Huye /Petit Stade Amahoro
13h00 UGB vs APR /Petit Stade Amahoro
15h00 TIGERS vs PATRIOTS /Petit Stade Amahoro

Kuganira n'abakinnyi, Ngwijuruvugo Patrick Umutoza wa Tigers BBC atanga amabwiriza
Kuganira n’abakinnyi, Ngwijuruvugo Patrick Umutoza wa Tigers BBC atanga amabwiriza

Uko urutonde ruhagaze:

Mu bagore:

1. IPRC Huye : Imikino 3 amanota 6
2. Ubumwe BBC : Imikino 3 amanota 6
3.GS Marie Reine: imikino 4,amanota 5
4. UR Huye : Imikino 4,amanota 4
5. APR w BBC :Imikino 2, amanota . 3
5. The Hoops : imikino 2 ,amanota 3

Abagabo :

1. REG : imikino 4,amanota 8
2.Patriots: imikino 5,amanota 8
3.IPRC Kigali : imikino 4,amanota 7
4.30 Plus : Imikino 5 ,amanota 8
5.UGB: imikino 4,amanota 7
6.IPRC Huye: imikino 4,amanota 7
7.Espoir : Imikino 5 ,amanota 7
8.Tigers : Imikino 5,amanota 7
9.IPRC Musanze : imikino 5,amanota 7
10.Rusizi BBC : Imikino 5 ,amanota 6,
11. UR Huye: imikino 5,amanota 6
12.APR : Imikino 3,amanota 5
13.UR CMHS: Imikino 4,amanota 5
14. Shoot for the Stars : Imikino 4 ,amanota 4

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka