U Rwanda rushobora kwakira imikino ya 1/4 ya Basketball Africa League
Kuva tariki 27-28 Gicurasi 2020, u Rwanda rushobora kwakira imikino ya 1/4 ya Basketball Africa League.

U Rwanda ruzakira imikino ya nyuma ya Basketball Africa League tariki ya 29 kugeza 31 Gicurasi, ni bwo hazaba imikino ya nyuma. Amakipe ane akazahurira mu mikino ya 1/2 ndetse hakazakinwa umukino wa nyuma.
Kigali Today yifuje kumenya ukuri kw’aya makuru, ivugisha umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda utashatse ko amazina ye atangazwa.
Uwo muyobozi yagize ati “Birashoboka dutegereje ko BAL ibitumenyesha”.
U Rwanda ruhagarariwe n’ikipe ya Patriots BBC mu mikino y’ijonjora rya gatatu.
Amakipe 12 azakina iki cyiciro yagabanyijwe mu byerekezo bibiri

Sahara
AS Sale
AS Police
FAP
Rivers Hoopers
GS Petroliers
AS Douanes
Nile
Patriots
Zamalek
GNBC
Ferroviario de Maputo
Petro de Luanda
Monastir
Buri cyerekezo kizakinira mu mijyi itatu. Buri kipe izakina imikino itanu, aho igomba guhura na buri kipe bari mu gice kimwe.
Amakipe ane muri buri cyerekezo azahurira i Kigali yishakemo izakina izegukana igikombe cya Basketball Africa League.
Imikino y’ijonjora rya gatatu rizakinwa mu buryo bwa shampiyona aho izakinirwa mu mijyi itandatu.

Iyo mijyi ni:
Sale: Morocco
Monastir: Tunisia
Cairo: Egypt
Dakar: Senegal
Lagos: Nigeria
Luanda: Angola
Kigali izakira imikino ya 1/2 izahuza amakipe ane ya nyuma.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|