Rwandan Epic 2025: SURF Pro mu bagabo yegukanye agace ka kabiri, BeMC-Ndabaga igatwara mu bagore

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya SUFR Pro igizwe n’Umudage Daniel Gathof n’Umuholandi Bart Classens yegukanye agace ka kabiri k’Isiganwa ry’Amagare yo mu Misozi 2025 kari kagizwe n’intera y’ibilometero 76, mu bagore ikipe ya BeMC-Ndabaga irimo Ntakirutimana Martha yongera kwigaragaza.

Daniel Gathof na Bart Classens begukanye agace ka kabiri
Daniel Gathof na Bart Classens begukanye agace ka kabiri

Aka gace kahagurukiye kuri Nyirangarama mu karere ka Rulindo saa tatu n’igice za mu gitondo, aba bagabo bakegukanye bakoresheje amasaha atatu n’iminota 13 n’amasegonda 56 nyuma yo kugera ku Kigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare mu karere ka Musanze aho kasorejwe, saa sita n’iminota 44.

Iyi kipe yakurikiwe n’ikipe igizwe n’Umudage Lukas Baum ndetse n’Umunya-Kenya Dan Kiptala basizwe iminota 13 n’amasegonda 40 mu gihe Banzi Bukhari na Louis Van Zeeland bari gufatanya baje ku mwanya wa gatatu basizwe na ba mbere iminota 20 n’amasegonda 57.

Mu cyiciro cy’abagore ikipe igizwe n’Umunyarwandakazi Ntakirutimana Martha n’Umuholandikazi Elodie Kuijper yari yegukanye agace ka mbere yongeye gutwara aka kabiri uyu munsi aho yakoresheje amasaha ane n’iminota 26 n’amasegonda 56 mu gihe mu bakina bavanze abagabo n’abagore, ikipe igizwe n’Umunya-Afurika y’Epfokazi Bianca Haw na Wade Young yongeye kwisubiza aka gace nkuko yari yabikoze mu ka mbere, aho kuri uyu wa Kabiri yakoresheje amasaha ane n’iminota itanu n’amasegonda 21.

Mu cyiciro cy'abagore ikipe igizwe n'Umunyarwandakazi Ntakirutimana Martha yari yegukanye agace ka mbere yongeye gutwara aka kabiri
Mu cyiciro cy’abagore ikipe igizwe n’Umunyarwandakazi Ntakirutimana Martha yari yegukanye agace ka mbere yongeye gutwara aka kabiri

Kuri uyu wa Gatatu, isiganwa rirakomeje hakinwa agace ka gatatu kangana n’intera y’ibilometero 52,9 n’uhuhaname bwa matero 883 aho karahagurukira ku Kigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare mu Kinigi saa tatu n’igice za mu gitondo kagasorezwa mu Mujyi wa Musanze.

Mu bakina bavanze Bianca Haw na Wade Young bongeye gutwara agace ka kabiri
Mu bakina bavanze Bianca Haw na Wade Young bongeye gutwara agace ka kabiri
Ikipe ya BeMC- Ndabaga irimo Ntakirutimana Martha (Uri iburyo) yegukanye agace ka kabiri muri iri siganwa ry'amagare yo mu misozi
Ikipe ya BeMC- Ndabaga irimo Ntakirutimana Martha (Uri iburyo) yegukanye agace ka kabiri muri iri siganwa ry’amagare yo mu misozi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka