Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, utangira ku isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba, aho amakipe yombi yasoje igice cya mbere anganya 0-0. Mu gice cya kabiri ikipe ya Al Hilal yafunguye amazamu ku munota wa 61 ku gitego cyatsinzwe na Emmanuel Flomo mu gihe yanabisubiyemo atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 64 umukino ukarangira iyi kipe yegukanye intsinzi ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutangira inganya na Police FC 0-0.
Al Hilal SC ikinnye umukino wa kabiri mu gihe ikipe ya Al-Merrikh yo kuri uyu wa Gatatu yakinaga umukino wa kane itsindira Rutsiro FC i Rubavu igitego 1-0 mu gihe yaherukaga gutsindwa na Gorilla FC na Bugesera FC 1-0 ariko yaratsinze Kiyovu Sports 2-0.
Imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, yakurikiraga uwo APR FC yatsinzemo Etincelles FC ku wa Kabriri w’iki Cyumweru 2-1.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|