Rayon Sports ifite amadeni ya miliyoni 260 Frw ikeneye 200 Frw zo kwiyubaka
Perezida wa Komite y’inzibacyhuho ya Rayon Sports Murenzi Abdallah yavuze ko iyi kipe ikeneye miliyoni ziri hagati y’i 150 Frw na 200 Frw kugira ngo yiyubake mu gihe ifite amadeni ya miliyoni zisaga 260 Frw.
Ibi Murenzi Abdallah yabitangarije mu kiganiro Komite y’Inzibacyuho yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, aho yavuze ko mu rwego rwo kwiyubaka muri Mutarama 2026 iyi kipe ikeneye miliyoni hagati ya 150 Frw na 200 Frw kugira ngo yongeremo abakinnyi bashya.
Uyu muyobozi w’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu yavuze ko ari amafaranga bateganya kuzakura mu bakunzi b’iyi kipe ariko nanone kugeza ubu hari n’ibiganiro n’umufatanyabikorwa mushya ushobora kuba yatanga miliyoni 75% yaba angana na miliyoni 150 Frw.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru kandi Murenzi Abdallah yavuze ko ubwo bakoraga ihererekanyabubasha ku wa Kabiri w’iki cyumweru, mu byo bahawe harimo amadeni angana na miliyoni zisaga 260 Frw zirimo hagati ya 40% na 50% by’amafaranga abakinnyi baguzwe mu myaka ishize basigawemo.
Umuyobozi ushinzwe tekinike n’itumanaho muri iyi komite y’agateganyo Gakwaya Olivier yavuze ko kugeza ubu kumenya abakinnyi ndetse n’imyanya bazagurwaho, bizagenwa n’umutoza mukuru mushya biteganyijwe ko azashyirwaho bitarenze mu cyumweru n’igice kiri imbere.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|