RPL: Imibare y’umunsi wa cyenda APR FC,Rayon Sports na Police zatakajeho amanota

‎Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize yarakomeje hakinwa umunsi wa cyenda, APR FC inganya na AS Kigali, na Rayon Sports ibikora gutyo inganya na Gicumbi FC, Police FC inganya na Musanze.

‎Muri iyi nkuru turagaruka ku makipe 16 akina Rwanda Premier League tudashyizemo amakipe abiri yo muri Sudani, bitewe nuko aya makipe yatangiye nyuma akaba akina imikino y’inyongera, bituma shampiyona ikomeza nk’uko bisazwe mu gice cyayo kibanza.

‎Imikino y’umunsi wa cyenda yatangiye kuwa Kane, tariki 27 Ugushyingo 2025 Gorilla FC yakiriye Kiyovu Sports, usozwa Ku Cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2025, kuri uyu munsi hinjiye ibitego 14 mu mikino yose, aho ibi bitego byatsizwe n’abakinnyi 14 batandukanye, bivuze ko nta mukinnyi watsinze ibitego birenze kimwe. 

‎Ku munsi wa Cyenda ikipe imwe ya Marine FC niyo yakiriye umukino ibona amanota atatu imbumbe, amakipe ane arimo Gicumbi FC, AS Kigali, Etincelles FC na Police FC niyo yanganyirije mu rugo, naho andi makipe atatu, ubwo ni ukuvuga Amagaju FC, Rutsiro FC na Gorilla FC arahatsindirwa.

‎Amakipe yari mu rugo ni ukuvuga ayakiriye imikino yatsinze ibitego bitandatu, naho ayasuye atsinda ibitego umunani mu gihe muri iyi mikino yose yakinwe mu gice cya mbere hinjiye ibitego bitanu, naho mu gice cya kabiri hinjira ibitego icyenda.

‎Muri iyi mikino yose yakinwe abakinnyi b’‎Abanyamahanga bakina muri shampiyona binjije ibitego bitanu naho ‎Abanyarwanda batsinda icyenda. Imikino yahuje Police FC na Musanze FC, Gicumbi FC na Rayon Sports, AS Kigali na APR FC ndetse n’uwahuje Etincelles FC na Mukura VS yarangiye amakipe yose agabanye amanota.

‎Nyuma y’umunsi wa cyenda Police FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 21 kuri 27 amaze gukinirwa mu mikino icyenda, ikaba ari nayo itari yatsindwa umukino n’umwe mu mikino yose imaze gukina. Ikipe ya Etincelles FC yujuje imikino umunani itarabona amanota atatu imbumbe, bivuze ko itaratsinda umukino, Gasogi United yujuje imikino ine idatsindwa ndetse itanijwizwa igitego.

‎Musanze FC na APR FC nizo zimaze gutsinda ibitego byinshi kugeza ubu 12, Police FC, Marine FC na Gasogi United zimaze gutsinda 11, Rayon Sports na Gicumbi FC zimaze gutsinda 10, mu gihe Rutsiro FC ariyo imaze gutsindwa ibitego byinshi 15, Gicumbi FC 11 naho Rayon Sports na As Kigali zitsindwa 10.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka