Ni mukino watangiye ikipe ya APR FC isatira cyane izamu rya Gorilla FC aho wabonaga ikipe ya Gorilla FC irimo gukinira inyuma izibira byatumye no kubona igitego ku mpande zombi bigorana.
Ni umukino kandi ikipe ya APR FC yakinnye idafite Ssekiganda Leonard na Denis Omedi bajyanye n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu gikombe cya Afurika.
Ku munota wa 6, ikipe ya APR FC yahushije uburyo bukomeye, ku mupira mwiza wazamukanwe na Cheick Djibril Ouattara maze awuhaye Niyomugabo Claude ateye ishoti umupira uca ku ruhande rw’izamu ryari ririnzwe na Ntagisanayo Serge.
Akayezu Jean Bosco wa Gorilla FC nawe yaje guhusha uburyo bukomeye ku munota wa 20, ku mupira yazamukanye awusunika, awuvanye mu rubuga rwa Gorilla FC ateye ishoti umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre ahita awushyira muri Koroneri ariko nayo itagize icyo itanga.
Ikipe ya Gorilla FC yakomeje gusatira ubona ko yakangutse, ndetse ku munota wa 35, yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira mwiza watewe na Mussa Sareh maze Kalifa Traore ashyira ku mutwe ariko nti byagira icyo bitanga igice cya mbere kirangira ari 0-0.
mu gice cya kabiri, Ikipe ya Gorilla FC yatangiranye impinduka aho umutoza Kirasa Alain yinjije mu kibuga Irakoze Darcy agasimburwa na Kazungu Celestin mu rwego rwo gukomeza igice cy’imbere.
Amakipe yombi yakomeje gucungana ari nako acishamo ashaka uburyo yabona igitego ariko bikomeza kwanga.
Ku munota wa 75, ikipe ya APR FC yakoze impinduka eshatu, umutoza Abderrahim Taleb akuramo Ngabonziza Pacifique, Mamadou Sy na Djibril Ouattara yinjizamo, Raouf Memel Dao, Mugisha Gilbert ndetse na Hakim Kiwanuka mu buryo bwo kongerera imbaraga ubusatirizi ariko nabwo kubona igitego bikomeza kwanga.
Ku munota wa 81, ikipe ya APR FC yongeye gukora impinduka, William Mel Togui asohoka mu kibuga asimburwa na Iraguha Hadji.
Abatoza bombi bakomeje kugerageza uburyo bwose ariko birangira ntakipe n’imwe irebye mu izamu ry’indi umukino urangira ari 0-0.
Nyuma yo kunganya na Gorilla FC, ikipe ya yahise yuzuza amanota 20 iguma ku mwanya wa kabiri naho Gorilla FC yo igira amanota 15 iguma ku mwanya wa Munani ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|